• Amakuru / POLITIKI


Umuyobozi w’agateganyo w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, yatangaje ko urugamba AFC/M23 yarwanye mu gufata Umujyi wa Goma rwatunguranye, kubera imbaraga n’ubushobozi byagaragajwe n’uyu mutwe witwaje intwaro, byarenze ibyo bari basanzwe bazi.

Urugamba rwo gufata Umujyi wa Goma rwatangiye mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025, aho icyo gihe Vivian yari ari muri uyu mujyi, akora inshingano ze nk’Umuyobozi wungirije wa MONUSCO ushinzwe ibikorwa no kurinda abasivili.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Vivian van de Perre yavuze ko ibyabereye i Goma muri Mutarama 2025 ari bimwe mu bintu bikomeye cyane MONUSCO yahuye na byo mu burasirazuba bwa RDC. Yagaragaje ko uru rugamba rwagize ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili, ku mpande zombi zari zihanganye, ndetse no ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Ati: “Urugamba rwo muri Goma ni kimwe mu bintu tutazibagirwa. Rwakoze ku baturage, ku barwanyi bari ku mpande zombi no ku barinzi b’amahoro. Ni rwo rugamba rukomeye kurusha izindi twabonye mu burasirazuba bwa Congo, kandi ntirwari rumeze na gato nk’iryo mu 2012. Iyi nshuro, rwari urugamba rwo mu mujyi, rufite ubukana kandi rwamaze igihe kirekire.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko ibigo bya gisirikare bya MONUSCO n’ingo abakozi bayo babagamo byibasiwe n’amasasu, nubwo atemeje ko byari bigamije kugaba igitero ku Muryango w’Abibumbye ku buryo buziguye. Yavuze ko bo ubwabo basanze hagati mu muriro w’urugamba.

Ati: “Twisanze mu muriro w’amasasu. Ntitwavuga ko Loni yagabweho igitero kiziguye, ariko twiboneye ingaruka z’urugamba. Icyo gihe twakiriye abasivili benshi n’abari mu nzego z’umutekano bashakaga ubuhungiro mu bigo byacu, haba ibya gisirikare byo mu nkengero za Goma n’ibya gisivili.”

Vivian van de Perre kandi yemeje ko kuba ingabo za MONUSCO zari zifatanyije n’ingabo za Leta ya RDC mu kurinda Goma, byatumye zifatwa nk’igice cy’impande zihanganye, bigatuma zitabasha kugenda zisanzuye hagati y’ibice bitandukanye by’umujyi.

Muri icyo gihe, ku ruhande rw’ingabo zarwaniraga kurinda Goma hari ingabo za RDC, iza MONUSCO, iza Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi, abacanshuro b’Abanyaburayi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Abenshi bashingiye ku mubare w’izi ngabo, bibwiraga ko AFC/M23 idashobora gufata umujyi, ariko ibyabaye byaje kugaragaza ibinyuranye n’ibyo bitekerezaga.

Abajijwe niba MONUSCO yari yarateguye ko Goma ishobora guterwa, Vivian yasubije ko byari byitezwe, ashingiye ku makuru yari bafite agaragaza ko AFC/M23 ifite ibikoresho, ikoranabuhanga n’imbaraga ziruta iz’imitwe isanzwe yitwaje intwaro. Yavuze ko byageze aho ikoranabuhanga ry’uyu mutwe rituma MONUSCO idashobora gukoresha neza kajugujugu na drones z’intambara.

Ati: Twari twiteguye ko Goma ishobora guterwa. Ariko ndashaka gusobanura ko M23 yo muri iki gihe itandukanye cyane n’iyo mu 2012. Kuyifata nk’umutwe w’inyeshyamba zisanzwe ntibijyanye n’urwego rw’ibikoresho, imyiteguro n’imikorere yayo.”

Yasoje avuga ko urugamba rwo gufata ikibuga cy’indege cya Goma rwari rukomeye cyane, aho ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo zagerageje kwihagararaho, ariko zigahura n’igihombo gikomeye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments