• Imikino /

Mugisha Didier wari rutahizamu wa Police FC, yerekeje muri Rayon Sports ku ntizanyp y'amezi 6.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki 26 Mutarama 2026, nibwo Rayon Sports yemeje ko yasinyishije rutahizamu w'umunyarwanda  Mugisha  Didier , wari umaze imyaka 3 akinira Police FC,  uyu musore akaba yatijwe muri iyi kipe amezi 6,Didier wari usigaje umwaka n'igice muri Police FC,  yatijwe Rayon Sports nyuma yuko Police FC yamaze gusinyije Rudasingwa Prince, bakuye kuri AS Kigali .


Rayon Sports yasinyishije Mugisha Didier avuye muri Police FC 

Amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports kandi, yamaze kubaza Mukura V&L icyo bisaba ngo bagure amasezerano  ya Uwumukiza Obedi  myugariro wayo w'iburyo , amakuru btnrwanda.com yamenye , ni uko  Mukura V&L yifuza million 15 z'amafaranga  kuri uyu musore , hanyuma Rayon Sports ikaganira nawe ibyo igomba kumuha.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, imaze gusinyisha abakinnyi 7, barimo abanyarwanda 2, Mugisha Didier  akaba abaye rutahizamu wa 2 isinyishije , nyuma yumunya Benin Bienvenu Joachim



Uwumukiza Obedi ni undi mukinnyi ushobora kwinjira kuri Rayon Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments