• Amakuru / POLITIKI


Leta y’u Rwanda yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza (arbitration) ruri i La Haye mu Buholandi, isaba ko rutegeka icyo gihugu kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi, kubera ihagarikwa ry’amasezerano ajyanye no kwakira abimukira.

Iki kirego cyatanzwe n’u Rwanda ruhagarariwe n’Intumwa Nkuru yarwo, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza ihagaritse ku ruhande rumwe amasezerano yari yarashyizweho umukono muri Mata 2022.

Aya masezerano yari agamije kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa binjira mu Bwongereza, anajyanirana n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. Icyo gihe, u Rwanda n’u Bwongereza byari byumvikanye ku myiteguro yo kwakira aba bimukira, bavugwaga ko bashoboraga kugera mu bihumbi.

Gusa ubwo Sir Keir Starmer yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano, asobanura ko atari umuti urambye wo gukumira abimukira binjira mu gihugu cye mu buryo butemewe, cyane cyane banyuze mu bwato buto.

Leta y’u Rwanda yamaganye iki cyemezo, ivuga ko cyafashwe hatabanje kubaho ubwumvikane hagati y’impande zombi, kandi ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga amasezerano. U Rwanda rushimangira ko u Bwongereza rufite inshingano zo kwishyura amafaranga ajyanye n’ingaruka z’ihagarikwa ry’ayo masezerano, kugeza muri Mata 2025.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, Guverinoma yatangaje ko yamaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’Amapawundi, yavugaga ko zifashishijwe mu myiteguro yo kwakira abimukira. Umuvugizi wayo yavuze ko icyemezo cya Starmer cyari gikwiye, kuko ngo iyi gahunda yasesaguraga amafaranga menshi y’abasora kandi ikananiza inzego z’igihugu.

Ikinyamakuru GB News cyatangaje ko u Rwanda ruhagarariwe mu mategeko n’umunyamategeko Verdiram KC wo mu kigo Twenty Essex, mu gihe u Bwongereza bwunganiwe na Ben Juratowitch.

Mu rwego rwa politiki, Chris Philp, Umu-Consérvateur ukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, yanenze icyemezo cya Starmer, avuga ko ikirego cy’u Rwanda ari indi ngaruka mbi y’ihagarikwa ry’aya masezerano. Philp ashimangira ko ayo masezerano yari gufasha u Bwongereza kugabanya umubare w’abimukira badafite ibyangombwa.

Ishyaka ry’Aba-Consérvateurs, ryari ku butegetsi mbere ya Starmer, rivuga ko imibare y’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe yakomeje kwiyongera nyuma y’ihagarikwa ry’iyi gahunda, aho kugeza muri Nzeri 2025 abarenga 36.273 bari bagicumbikiwe mu mahoteli.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments