Leta y’u Rwanda yajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza (arbitration) ruri i La Haye mu Buholandi, isaba ko rutegeka icyo gihugu kwishyura arenga miliyoni 50 z’Amapawundi, kubera ihagarikwa ry’amasezerano ajyanye no kwakira abimukira.
Iki kirego cyatanzwe n’u Rwanda ruhagarariwe
n’Intumwa Nkuru yarwo, Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja, nyuma
y’uko Guverinoma y’u Bwongereza ihagaritse ku ruhande rumwe amasezerano yari
yarashyizweho umukono muri Mata 2022.
Aya masezerano yari agamije kohereza mu Rwanda
abimukira badafite ibyangombwa binjira mu Bwongereza, anajyanirana n’ubufatanye
mu iterambere ry’ubukungu. Icyo gihe, u Rwanda n’u Bwongereza byari byumvikanye
ku myiteguro yo kwakira aba bimukira, bavugwaga ko bashoboraga kugera mu
bihumbi.
Gusa ubwo Sir Keir Starmer yatorerwaga kuba
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya
masezerano, asobanura ko atari umuti urambye wo gukumira abimukira binjira mu
gihugu cye mu buryo butemewe, cyane cyane banyuze mu bwato buto.
Leta y’u Rwanda yamaganye iki cyemezo, ivuga
ko cyafashwe hatabanje kubaho ubwumvikane hagati y’impande zombi, kandi ko
binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga amasezerano. U Rwanda rushimangira
ko u Bwongereza rufite inshingano zo kwishyura amafaranga ajyanye n’ingaruka
z’ihagarikwa ry’ayo masezerano, kugeza muri Mata 2025.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, Guverinoma
yatangaje ko yamaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’Amapawundi, yavugaga ko
zifashishijwe mu myiteguro yo kwakira abimukira. Umuvugizi wayo yavuze ko
icyemezo cya Starmer cyari gikwiye, kuko ngo iyi gahunda yasesaguraga
amafaranga menshi y’abasora kandi ikananiza inzego z’igihugu.
Ikinyamakuru GB
News cyatangaje ko u Rwanda ruhagarariwe mu mategeko n’umunyamategeko
Verdiram KC wo mu kigo Twenty Essex,
mu gihe u Bwongereza bwunganiwe na Ben Juratowitch.
Mu rwego rwa politiki, Chris Philp,
Umu-Consérvateur ukurikirana ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, yanenze
icyemezo cya Starmer, avuga ko ikirego cy’u Rwanda ari indi ngaruka mbi
y’ihagarikwa ry’aya masezerano. Philp ashimangira ko ayo masezerano yari
gufasha u Bwongereza kugabanya umubare w’abimukira badafite ibyangombwa.
Ishyaka ry’Aba-Consérvateurs, ryari ku
butegetsi mbere ya Starmer, rivuga ko imibare y’abimukira binjira mu Bwongereza
mu buryo butemewe yakomeje kwiyongera nyuma y’ihagarikwa ry’iyi gahunda, aho
kugeza muri Nzeri 2025 abarenga 36.273 bari bagicumbikiwe mu mahoteli.