Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke, batujwe mu Mudugudu w'ikitegererezo (Model Village) wa Bushekeri, bavuga ko bahangayikishijwe ni uko uyu Mudugudu utageramo amazi meza ndetse n'andi mazi yabafasha gukora isuku bityo bikabateza umwanda n'umunuko uturuka mu bwiherero.
Abaganiriye na BTN TV bavuga ko amatiyo atwara umwanda yatobotse ku buryo umunuko ubasanga mu nzu kubera kubera ko nta mazi baheruka kandi barijejwe n'Akarere ka Nyamasheke ko bazayasana andi akubakwa none amaso yaheze mu kirere.
Umwe yagize ati:"Iyo ubwiherero (WC) bupfuye rero twarabuze amazi zirapfa, zikaziba, bikadusaba kuzikoresha amafaranga menshi kandi ntayo dufite. Twakwiyambaza ubuyobozi butwegereye bukatubwira ko nta kintu bushoboye kudufasha."
Undi muturage yakomeje avuga ko kubona amazi bibagora kuko bayakura kure kandi bakagombye kuyakura hafi bityo bikaba bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo n'umwanda.
Aba baturage bifuza ko amatiyo ajyana umwanda yasanwa ndetse bakanubakirwa ubwiherero bwo hanze bakaruhuka umunuko n'umwanda uhora mu nzu zabo.
Umwe ati:"Byibuze buri miryango 4 igize ikigega cyayo mu gihe amazi atari kuboneka hafi ayo mu bigega akaba yadufasha. Ikibazo cy'ubwiherero giteza isuka nkeya hano kubera kubura amazi yo gushyiramo. Ariko aho kugira ngo ubwiherero bwo mu nzu buturushye twabona ubwo hanze."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungireje ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukankusi Athanasie, avuga ko ibi bibazo abaturage bagaragaza bizitabwaho mu ngengo y'imari ivuguruye y'uyu mwaka.
Yagize ati:"Ibibazo byose biri mu Midugudu y'ikitegererezo twamaze kubibarura, biri mu byihutirwa bizashyirwa mu ngengo y'imari ivuguruye, harimo amatiyo yangiritse muri uwo Mudugudu, n'abandi baturage bafite amashanyarazi yagize ikibazo n'ibindi bibazo bijyanye no gufata amazi. Ariko ibisaba ingengo y'imari ihambaye nk'inzu zifite ibibazo byo bizashakirwa ingengo y'imari mu mwaka wa 2026-2027."
Yakomeje avuga ko nubwo hari ibiteganyijwe ko bizitabwaho muri iyi ngo y'imari ivuguruye ariko ngo ntibikuraho n'uruhare ry'abaturage mu kwishakamo ibisubizo.
Hirya no hino mu Gihugu hubatswe imidugudu y’icyitegererezo, ituzwamo abantu bo mu byiciro bitandukanye birimo abimuwe mu duce twashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka), abatishoboye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Abatujwe muri iyo Midugudu bagaragaza ko muri rusange bishimiye ubuzima babayemo, kuko batuye neza kandi bizeye ko nta biza byabageraho isaha ku isaha, ndetse hakaba n’abatangiye kwiteza imbere bahereye ku mishinga yagiye ishyirwa muri iyo Midugudu, n’ubwo batabura kugaragaza ko hari ibikwiye gukomeza kunozwa.
Like This Post? Related Posts