• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatanze umuburo ku bantu cyangwa ibigo bikomeje kwiyitirira gahunda ya ‘Visit Rwanda’ cyangwa bikayikoresha mu bikorwa byo kwamamaza hagamijwe inyungu bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, yavuze ko imaze iminsi igaragarizwa ibikorwa by’abantu biyitirira uru rwego, basaba amafaranga cyangwa bagatanga serivisi mu izina rya ‘Visit Rwanda’ batabifitiye uburenganzira.

RDB yashimangiye ko ibikorwa byayo byose bikorerwa mu mucyo, igasobanura ko itajya isaba amafaranga cyangwa gutanga amakuru binyuze ku bantu ku giti cyabo, abahuza cyangwa ibigo bitimewe.

Yagize iti:"Serivisi zose za RDB n’imenyekanisha ryazo binyuzwa gusa mu miyoboro n’imbuga nkoranyambaga byemewe by’uru rwego. Amafaranga yose asabwa kuri serivisi atangwa hakurikijwe uburyo buteganyijwe na RDB.”

RDB yasabye abaturage n’abandi bose gukomeza kwitwararika, bagenzura neza ukuri n’umwirondoro w’abivuga mu izina ryayo, ndetse bakamenyesha uru rwego cyangwa inzego z’umutekano igihe hari uwo bakeka.

Gahunda ya ‘Visit Rwanda’ yashyizweho na RDB mu myaka irenga itandatu ishize, igamije guteza imbere ubukerarugendo no kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Binyuze muri iyi gahunda, u Rwanda rwagiranye imikoranire n’amakipe akomeye arimo Arsenal, Paris Saint-Germain, Atlético Madrid na Bayern Munich.

Hari kandi amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arimo LA Clippers yo muri NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL.

RDB igaragaza ko ubu bufatanye bwagize uruhare runini mu kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.

Imibare igaragaza ko mu 2024, umubare w’abasura igihugu wiyongereyeho miliyoni 1,3, mu gihe amafaranga ava mu bukerarugendo yazamutseho 47%.

Mu 2024, u Rwanda rwinjije miliyoni 647 z’Amadolari ya Amerika aturutse mu bukerarugendo, intego ikaba ari uko ayo mafaranga azagera kuri miliyari imwe y’Amadolari ya Amerika mu 2029.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments