• Amakuru / POLITIKI


Ubwo yari yakiriwe na mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdo?an i Ankara, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu w’imyaka 73 yatsikiye yitura hasi mu kivunge cy’abantu.

Byabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, mu ruzinduko Tinubu ari kugirira i Ankara muri Turikiya.

Tinubu yatsikiye ubwo yari ari kugendana na Erdo?an yitura hasi, kuko bagendaga bakikijwe n’abandi bayobozi, baramwegura ndetse bigaragara ko atakomeretse.

Sunday Dare ugenda hafi ya Tinubu ushinzwe kumufasha ibintu bitandukanye, yavuze ko uyu muyobozi ntacyo yabaye, ndetse yakomeje inama yagombaga kugirana na mugenzi we wa Turikiya.

Sunday Dare yavuze ko “Tinubu ameze neza ndetse uruzinduko rwe rukomeje nta nkomyi.”

Ati “Nyuma y’umuhango wo kumwakira wabereye i Ankara yakomereje mu nama zitandukanye na Perezida wa Turikiya nk’uko biteganyijwe n’abandi bayobozi muri guveniroma b’ibihugu byombi.”

Amashusho y’uyu muyobozi wa Nigeria akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga. Wabonaga ko afite intege nke kuko no kumanuka ku ngazi wabonaga byagoranye.

Muri Kamena 2024 na bwo Tinubu yituye hasi ari mu bantu, ndetse yigeze kubiteramo urwenya avuga ko abantu batekereje ko yari ari kubyina, abandi bagaragaza ko perezida ari umuntu nk’abandi, ko kugwa nta gikuba kiba cyacitse.

Uruzinduko rwa Tinubu rugamije gukomeza umubano wa Nigeria na Turikiya nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Tinubu ayobora Nigeria kuva mu 2023, ubwo yari asimbuye Muhammadu Buhari.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments