Ingabo z’u
Burusiya zatangiye gusohoka mu buryo buhoro kandi buteguwe muri bimwe mu
birindiro byazo biri muri Siriya, mu gihe imiterere y’intambara n’umutekano
bikomeje guhinduka muri iki gihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara.
Amakuru
aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko uko kuva kw’ingabo z’u Burusiya kutari uguhunga,
ahubwo ari igenamigambi rishya rya gisirikare, rigamije kugabanya umubare
w’ingabo ziri ku butaka, hakongerwa ikoreshwa ry’ubufatanye n’ingabo za Leta ya
Siriya.
U Burusiya
bwatangiye kwinjira ku mugaragaro mu ntambara yo muri Siriya mu mwaka wa 2015,
bufasha Leta ya Perezida Bashar al-Assad kongera kugenzura ibice byinshi
by’igihugu byari byarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Kuva icyo gihe, Moscou yakomeje kugira
ibirindiro bikomeye by’igisirikare, birimo n’ikibuga cy’indege cya Hmeimim
ndetse n’icyambu cya Tartous ku Nyanja ya Mediterane.
Abasesenguzi
bavuga ko iki cyemezo gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo ibibazo
by’ubukungu, intambara u Burusiya burimo muri Ukraine, ndetse n’inyungu nshya
za dipolomasi Moscou ishaka gushyira imbere. Hari kandi impungenge z’uko
umutekano w’ingabo z’u Burusiya wagiye uhungabanywa n’ibitero bitandukanye
byagiye bigabwa hafi y’ibirindiro byazo.
Nubwo hari
uku kugabanya ibirindiro, u Burusiya buvuga ko bukomeje gushyigikira Leta ya
Siriya, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa y’ingabo, ubutasi n’itangwa
ry’inkunga ya gisirikare.
Abategetsi
b’i Moscou bashimangira ko bataretse inshingano zabo muri Siriya, ahubwo ko bahindura
uburyo bwo kuzuza izo nshingano.
Ku baturage
ba Siriya, izi mpinduka zose ziri gukurikiranywa n’amaso ahanzwe, mu gihe
intambara yakomeje gusiga igihugu mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’ubutabazi,
aho amamiliyoni y’abaturage bagikeneye ubufasha bwihutirwa.
Abakurikirana
politiki mpuzamahanga bavuga ko uku kuva kw’ingabo z’u Burusiya gushobora guhindura
uburyo imbaraga zipimwa mu karere ka Orient Moyen, cyane cyane ku bijyanye
n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga byagize uruhare mu ntambara ya Siriya.
Like This Post? Related Posts