• Amakuru / POLITIKI

Ingabo z’u Burusiya zatangiye gusohoka mu buryo buhoro kandi buteguwe muri bimwe mu birindiro byazo biri muri Siriya, mu gihe imiterere y’intambara n’umutekano bikomeje guhinduka muri iki gihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko uko kuva kw’ingabo z’u Burusiya kutari uguhunga, ahubwo ari igenamigambi rishya rya gisirikare, rigamije kugabanya umubare w’ingabo ziri ku butaka, hakongerwa ikoreshwa ry’ubufatanye n’ingabo za Leta ya Siriya.

U Burusiya bwatangiye kwinjira ku mugaragaro mu ntambara yo muri Siriya mu mwaka wa 2015, bufasha Leta ya Perezida Bashar al-Assad kongera kugenzura ibice byinshi by’igihugu byari byarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro.

 Kuva icyo gihe, Moscou yakomeje kugira ibirindiro bikomeye by’igisirikare, birimo n’ikibuga cy’indege cya Hmeimim ndetse n’icyambu cya Tartous ku Nyanja ya Mediterane.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo ibibazo by’ubukungu, intambara u Burusiya burimo muri Ukraine, ndetse n’inyungu nshya za dipolomasi Moscou ishaka gushyira imbere. Hari kandi impungenge z’uko umutekano w’ingabo z’u Burusiya wagiye uhungabanywa n’ibitero bitandukanye byagiye bigabwa hafi y’ibirindiro byazo.

Nubwo hari uku kugabanya ibirindiro, u Burusiya buvuga ko bukomeje gushyigikira Leta ya Siriya, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa y’ingabo, ubutasi n’itangwa ry’inkunga ya gisirikare.

Abategetsi b’i Moscou bashimangira ko bataretse inshingano zabo muri Siriya, ahubwo ko bahindura uburyo bwo kuzuza izo nshingano.

Ku baturage ba Siriya, izi mpinduka zose ziri gukurikiranywa n’amaso ahanzwe, mu gihe intambara yakomeje gusiga igihugu mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’ubutabazi, aho amamiliyoni y’abaturage bagikeneye ubufasha bwihutirwa.

Abakurikirana politiki mpuzamahanga bavuga ko uku kuva kw’ingabo z’u Burusiya gushobora guhindura uburyo imbaraga zipimwa mu karere ka Orient Moyen, cyane cyane ku bijyanye n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga byagize uruhare mu ntambara ya Siriya.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments