Ibiganiro by’amahoro bya Doha bihuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bishobora gusubukurwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ibi biganiro byari byarahagaze kuva mu ntangiriro
za Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yafataga Umujyi wa Uvira nyuma y’imirwano yamaze
icyumweru ibera mu Kibaya cya Ruzizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Leta ya Qatar iyobora ibi biganiro, yatumiye
impande zombi kugira ngo zitabire inama yari gusuzumirwamo iyubahirizwa
ry’amasazerano y’agahenge, AFC/M23 yohereza intumwa ariko Leta ya RDC
ntiyohereza izayo.
Nyuma y’aho AFC/M23 ikuye abarwanyi bayo bose mu
Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026, Leta ya Qatar iri kugerageza kongera
guhuriza impande zombi mu biganiro by’amahoro.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ku wa 27
Mutarama, abahagarariye Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi
bafatanyabikorwa bakoze inama itegura isubukurwa ry’ibiganiro by’amahoro,
yifashishije ikoranabuhanga.
Leta ya Qatar yatumiye Leta ya RDC na AFC/M23 muri
ibi biganiro by’amahoro biteganyijwe hagati ya tariki ya 31 Mutarama n’iya 1
Gashyantare 2026.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko umuyobozi wo muri
AFC/M23 yemeje ko iri huriro ryiteguye kohereza intumwa zaryo i Doha, kandi ko
na Leta ya RDC yemeje ko izohereza intumwa zayo.
Byitezwe ko ibizaganirwaho muri iki cyiciro ari ukuba urwego rwashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge rwatangira imirimo ndetse n’uburyo bwo kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi.