Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha cyangwa ay’ibinyoma ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
RIB ivuga ko aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali, aho bari gufatirwa ingamba zemewe n’amategeko mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese mu byaha bakekwaho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RIB yongeye kwibutsa abantu bose ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko, igasaba abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe, y’ibihuha cyangwa ashobora guhungabanya umutekano n’ituze rusange.
RIB yanashimangiye ko itazihanganira uwo ari we wese ukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukora ibyaha, kandi ko izakomeza gukurikirana no gufata ingamba zikakaye ku bazagaragaraho imyitwarire inyuranyije n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, batanga amakuru yizewe kandi bakirinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano w’igihugu n’imibanire myiza y’Abanyarwanda.