Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ihagarikwa rya politiki ishingiye ku mashyaka, nyuma yo gufata icyemezo cyo gusesa amashyaka yose ya politiki no gukuraho amategeko yayagengaga, mu gikorwa kidasanzwe cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 29 Mutarama 2026.
Iki
cyemezo gisobanura ko amashyaka yose yakoreraga muri iki gihugu ahagaritswe,
ibikorwa byayo bigahita bihagarara, mu gihe ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe
na Captain Ibrahim Traoré bukomeje gushyira imbere ibyo bwise kurengera
umutekano w’igihugu no kugarura ubumwe bw’abaturage.
Minisitiri
w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Emile Zerbo, yatangaje ko guverinoma yasanze ubwinshi
bw’amashyaka n’imitwe ya politiki byaragize uruhare mu gusenya ubumwe
bw’igihugu, bigatanga icyuho cyakoreshejwe n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri
Burkina Faso.
Yagize
ati: “Mu bihe igihugu kirimo, dukeneye ubumwe n’imiyoborere idacamo
abaturage ibice. Politiki y’amashyaka yabaye intambamyi ku mutekano no ku
kubaka igihugu.”
Mbere
y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nzeri 2022, Burkina Faso yari ifite amashyaka
ya politiki arenga 100 yanditse ku mugaragaro, harimo ayari ahagarariwe mu
Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma. Ubu buryo bwa politiki, ubuyobozi
bushya buvuga ko bwateje amacakubiri n’imiyoborere idahwitse.
Guverinoma
yatangaje ko amategeko mashya agenga imiyoborere arimo gutunganywa, ateganyijwe
gutangazwa vuba, mu gihe umutungo n’ibikorwa by’amashyaka byakuweho
bizashyikirizwa Leta.
Burkina
Faso ikomeje kuba imwe mu ndiri zikomeye z’imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel,
irimo iya Al-Qaeda na Islamic State, igenzura ibice byinshi by’igihugu,
bigatuma ubutegetsi bw’inzibacyuho buvuga ko budashobora gukomeza imikorere ya
politiki isanzwe mu bihe by’umutekano muke.
Ubwo
Captain Traoré yajyaga ku butegetsi, yari yasezeranyije kugarura umutekano no
gutegura amatora mu gihe gito, ariko nyuma inzibacyuho yongerewe indi myaka
itanu, icyemezo cyafashwe mu gihe politiki y’igihugu ikomeje guhinduka mu buryo
bukomeye, bukomeje gukurikirwa n’abaturage n’umuryango mpuzamahanga.