Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Général Prime Niyongabo, yategetse abasirikare bose batunze pasiporo zisanzwe kuzishyikiriza inzego z’igisirikare bitarenze ku wa 10 Gashyantare.
Iki cyemezo gikubiye mu rwandiko uyu
Muyobozi Mukuru w’Ingabo yoherereje abayobozi bose b’imitwe ya gisirikare,
mbere y’uko ubutumwa bumenyeshwa abasirikare.
Muri urwo rwandiko,
Général Prime Niyongabo yasobanuye ko nta musirikare wemerewe gutunga pasiporo
isanzwe (passeport ordinaire), ashimangira ko pasiporo yemewe ku basirikare ari
iy’akazi (passeport de service), ihabwa gusa aboherejwe mu butumwa hanze
y’igihugu, bakazayisubiza bageze mu Burundi.
Yongeyeho ko mu gihe
umusirikare yaba akeneye kujya hanze y’igihugu atari mu butumwa bw’akazi,
agomba kubisabira uruhushya Umugaba Mukuru w’Ingabo, ari we uzamufasha kubona
pasiporo isanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Général Niyongabo yasabye
ko “umusirikare wese utunze pasiporo isanzwe cyangwa indi nyandiko imufasha
kurenga imipaka y’u Burundi aba yamaze kuyishyikiriza ku biro bikuru
by’igisirikare bitarenze ku wa 10 Gashyantare,” anihanangiriza ko uzirengagiza
iri tegeko azahanwa.
Iki cyemezo cyafashwe mu
gihe hakomeje kumvikana amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bari gutoroka
ku bwinshi, bajya gushaka akazi mu bindi bihugu. Mu byumweru bishize,
byavugwaga ko abasirikare barenga 500 bari bamaze gutoroka, benshi muri bo
bakaba bari baroherejwe mu bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.