• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage batuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa kiyombe, Akagali ka Karujumba bariwe n'imbwebwe, batanu barakomereka.

 Izi mbwebwe zatangiye kurya abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2026, ubwo bazindukaga bajya mu mirimo yabo ya buri munsi bamwe zibategera mu nzira abandi zibasanga mu ngo.

 Nyirantashya Betty ni umwe mu baturage bariwe n'izi mbwebwe, aganira na n’umunyamakuru  yamubwiye uko byagenze.

 Ati" Mu gitondo nahuye n'umugabo witwa Karimuhinzi arambwira ngo 'imbwebwe iramuriye' nange nakomeje ndagenda, bigeze saa Cyenda ngarutse nsanga imaze kurya unukozi we ku jisho, nange nibwo yagarutse inyuma indya ku kuboko."

 Nshimiyimana Janvier nawe zaririye umwana we w'imyaka ibiri avuga ko yarari ku murenge bamuhamagara bamubwira ko umwana we imbwebwe imuriye.

 Ati" Narindi mu nama ku Murenge barampamagara ngo umwana wange imbwebwe iramuriye, nahise niruka mujyana ku kigo nderabuzima cya cyondo batwohereje  ku bitaro bya Rwebare, tugezeyo bamuvuye bamwitaho."

 Meya w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, abajijwe kuri iki kibazo yabwiye umunyamakuru ko hari Ikigo gishinzwe kwishyura ibyangijwe n'inyamanswa bityo ko n'abaturage bakwiye kucyegera bakavuzwa nkuko bikwiye.

 Abariwe n'izi mbwebwe ni batanu, bose bakomeretsa ntawapfuye kuko bose bihutiye ku igo nderabuzima bahabwa ubufasha bwihuse ubu bakaba bameze neza

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments