• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Niger, Gen Abdourahamane Tiani, yagaragaje uburakari bukomeye yibasira Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, uwa Bénin Patrice Talon n’uwa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, abashinja kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu ayoboye.

Ibi yabivuze nyuma y’igitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 28 Mutarama 2026 ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Niamey ndetse no ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere.

Minisitiri w’Ingabo wa Niger, Gen Salifou Modi, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’abacanshuro bateye ikigo cya gisirikare cya 101 cyari cyarubatswe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, giherereye mu mujyi wa Niamey.

Yagize ati: “Abasirikare bane bakomerekeye muri icyo gitero, hanangirika ibikoresho bitandukanye birimo n’ububiko bw’amasasu bwibasiwe n’inkongi. Mu gihe bahungaga, abo bacanshuro batwitse indege eshatu za gisivile, harimo ebyiri za sosiyete ya Asky.”

Gen Modi yakomeje asobanura ko igisubizo cy’ingabo za Niger cyabaye gikomeye, aho ibikorwa bya gisirikare byakozwe mu kirere no ku butaka byahitanye abacanshuro 20, mu gihe abandi 11 bafashwe, benshi muri bo bakaba bakomerekejwe bikomeye ndetse hanagarurwa ibikoresho by’intambara byinshi.

Mu butumwa yanyujije kuri radiyo y’igihugu La Voix du Sahel, Perezida Tiani yashimiye inzego z’umutekano z’igihugu n’abafatanyabikorwa b’u Burusiya ku bufasha bwatanze mu guhashya iki gitero.

Yavuze ko Perezida Macron, Talon na Ouattara ari bo bari inyuma y’abagabye icyo gitero, ababwira amagambo akomeye agira ati: “Abaterankunga b’aba bacanshuro, barimo Emmanuel Macron, Patrice Talon na Alassane Ouattara, twabumvise bihagije. Natwe bagomba kwitegura kutwumva."

Umutwe wa Islamic State mu karere ka Sahel (ISIL) wemeje ko ari wo wagabye icyo gitero, uvuga ko wangije byinshi. Ku rundi ruhande, Leta z’u Bufaransa, Bénin na Côte d’Ivoire ntacyo zari zatangaza ku magambo yatanzwe na Perezida wa Niger.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments