Mu gitondo cyo kuri
uyu wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2025 Guverinoma y’ U Rwanda
yoherereje Igihugu cya Mozambique Toni
20 ziganjemo ibyo kurya ,Ibiti n’ibindi bikoresho bitandukanye byo kugoboka
abaturage b’Icyo gihugu
Mu
itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko ibikoresho n’ibyo kurya
boherereje icyo gihugu bizafasha abaturage baherutse kugirwaho
ingaruka n’Imyuzure iherutse kuhaba
Iryo tangazo
rya Guverinoma y’U
Rwanda riragira riti twoherereje Mozambique toni 20 zirimo
ibiribwa , Imiti n’ibindi bikoresho byo
gufasha abaturage b’icyo
gihugu bibasiwe n’imyuzure
yahitanye ubuzima bwa benshi
abandi ibakura mu byabo
Si ubwa
mbere u Rwanda rutanze inkunga y’imiti kuko umwaka ushize 2025, binyuze ku
bwami bwa Jordania, rwoherereje abanya Gaza inkunga ingana na toni 40
y’ibiribwa n’imiti igenewe gufasha abaturage ba Gaza bafite ibibazo byo kubona
imiti n’ibiribwa byo kubaramira muri iki gihe kibakomereye.
Umubano w’u
Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo
ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.
Kuva muri
Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu
kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe
bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego
z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura
mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu
mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.
Like This Post? Related Posts