• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 burwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abantu barenga 200 bapfiriye mu mpanuka y’inkangu yabereye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi byago byabaye ku wa 28 Mutarama 2026, nk’uko byemejwe na Lumumba Kambere Muyisa, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, mu kiganiro yahaye Ibiro Ntaramakuru Reuters.

Muyisa yavuze ko abapfuye barimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abagore bacururiza hafi y’ibirombe ndetse n’abana, ashimangira ko hari bamwe batatabariwe ku gihe, bigatuma bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomerekejwe bikomeye.

Yongeyeho ko abantu bagera kuri 20 bakomeretse bikabije bari gukurikiranwa n’abaganga mu bigo nderabuzima bitandukanye byo muri ako gace.

Uyu muyobozi yasobanuye ko imvura nyinshi imaze igihe igwa muri Rubaya yatumye ubutaka bworoha cyane, bituma ibyago by’inkangu byiyongera, cyane cyane mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

AFC/M23 igenzura agace ka Rubaya kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2024. Aka gace gafatwa nk’ingenzi cyane muri Teritwari ya Masisi, kuko kari mu bifite ibirombe bikize kuri coltan, aho bivugwa ko bibarirwa hafi ya 15% by’umusaruro w’ayo mabuye ku rwego rw’Isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments