Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), António Guterres, yaburiye ko uyu muryango uri mu byago byo “gushiranwa n’amafaranga akanya ako ari ko kose”, bitewe n’uko hari ibihugu binyamuryango bitishyura imisanzu y’uyu muryango.
Mu ibaruwa yandikiye ibihugu byose 193
by’inyamuryango, Guterres yavuze ko ikibazo cy’amafaranga kiri gukura, kikaba gitera inkeke ku mikorere ya ONU, kandi ko
bishoboka ko uyu muryango ushobora kudashobora gukora neza bitarenze Nyakanga 2026 niba imisanzu itarishyurwa.
Yibukije ibihugu ko bigomba kwishyura imisanzu
yabo nk’uko amategeko abiteganya, cyangwa bagafatanya mu kuvugurura uburyo bwo
gucunga umutungo w’umuryango, mu rwego rwo kwirinda
guhagarika ibikorwa by’ingenzi bya ONU.
Iki kibazo cyaje gikomeye cyane nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itanga umusanzu
munini kurusha ibindi bihugu, yanze gutanga umusanzu wayo usanzwe hamwe
n’umusanzu wo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse igatangaza ko ibyo
bikorwa byo muri ONU byari isesagurwa
ry’amadolari y’abasoreshwa bo muri Amerika.
Ibindi bihugu byinshi by’umuryango bifite
ibirarane cyangwa byanze kuriha imisanzu yabyo, bigatuma ONU ikomeza guhura
n’ikibazo gikomeye cy’inkunga y’amafaranga, n’ubwo mu mpera z’umwaka wa 2025 Inteko Rusange ya ONU yemeje impinduka mu micungire y’imari.
Mu bice bimwe by’ibiro bya ONU biri i Genève mu Busuwisi, ibimenyetso birerekana uburyo
ibintu bimeze ubu byashyizwe ahagaragara: inzira
z’amadarage (escalators) zicibwa, uburyo bwo gushyushya inyubako nabwo
burazimwa, byose bigamije kuzigama amafaranga, bigaragaza
ukuntu ikibazo cy’imari kiri gukomera.
Guterres yasabye ibihugu byose binyamuryango gukemura ikibazo vuba kugira ngo ONU ibashe gukomeza ibikorwa byayo by’ubumwe, amahoro, ubuzima n’iterambere ku rwego mpuzamahanga.