Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-INKOTANYI mu Kagari ka Agacyamo, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, rwakoze igikorwa cy’indashyikirwa cy’umuganda mu rwego rwo kwizihiza Icyumweru cy’Intwari, rwubakira abaturage batatu batishoboye ubwiherero bwiza kandi bubahiriza isuku n’isukura.
Iki gikorwa cyakozwe mu mwuka w’ubwitange n’ubufatanye, cyakiriwe neza n’abaturage bo muri aka kagari, bagaragaje ibyishimo n’ishimwe rikomeye ku rubyiruko rwabegereye rugamije kubateza imbere no kubashyira ku isonga.
Mukamana Odette, umwe mu baturage bungukiye muri iki gikorwa, yavuze ko yubakiwe ubwiherero atatekerezaga ko yabona. Yagize ati:
“Twari tumaze igihe kirekire dufite ikibazo cy’ubwiherero, ariko uru rubyiruko rwatwubakiye rutwubaha, rutwiyegereza nk’ababyeyi. Turabashimira cyane kuko baduhinduriye imibereho.”
Undi muturage, Habimana Jean de Dieu, yagize ati:
“Ibi ni ibikorwa bigaragaza urukundo n’ubumwe. Biragaragara ko uru rubyiruko rufite umutima wo gukorera abaturage, kandi turabashimira kuba baratekereje ku batishoboye.”
Nkunda Kelly, Umuyobozi w’Urubyiruko rwa FPR-INKOTANYI mu Kagari ka Agacyamo, yatangarije BTN RWANDA ko ibi bikorwa byubakiye ku ndangagaciro z’ubutwari n’ubukorerabushake.
Yagize ati:
Ku ruhande rwe, Niyibishaka Vital, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Muryango wa FPR-INKOTANYI ndetse akaba na Perezida wa Jyanama y’Umudugudu w’Urukundo, yashimye uruhare rw’urubyiruko avuga ko ari urugero rwiza.
Yagize ati: “Ibi bikorwa urubyiruko rukora ni ubwitange busesuye, bigamije guharanira ko umuturage aba ku isonga mu iterambere n’imibereho myiza.”
“Ibi bikorwa by’ubutwari bizakomeza kuturanga nk’urubyiruko. Twiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu cyacu, dushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Ibikorwa byose byakozwe muri uyu muganda bifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba bigaragaza uruhare rufatika rw’urubyiruko mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira gahunda za Leta.
Iki gikorwa cyashimangiye ko urubyiruko rwa FPR-INKOTANYI rukomeje kuba imbarutso y’impinduka nziza mu baturage, binyuze mu bikorwa bifatika bigamije iterambere rirambye.