Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera mu Mujyi wa Kigali, baranazunamira mu rwego rwo kuziha icyubahiro no kuzirikana ibikorwa zakoreye u Rwanda.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 1 Gashyantare 2026, ku munsi wizihizwaho Intwari z’Igihugu.
Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo Perezida wa Sena, Kalinda François-Xavier, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Makantaganzwa Domitille, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude n’abandi.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari, bakurikirwa n’uhagarariye abadipolomate bari mu Rwanda, Charity Munyeruke. Nyuma yo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, bafashe umunota wo kwibuka Intwari z’Igihugu.
Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Intwari zitakiriho zirimo umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.
Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruherutse gutangaza ko hari abantu barenga 30 bakiriho bari gukorwaho ubushakashatsi ngo bazemezwe nk’Intwari z’Igihugu cyangwa bahabwe imidali n’impeta
Source :Igihe