Mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare, abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo bateye urugo rw'umuturage witwa Kayigema Didas biba ihene, inkoko bamena inirahure by'inzu ye ndetse banakomeretsa abantu batandatu (6) bari baje gutabara.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutaraka, mu Kagari ka Rutaraka, mu Murenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko abo bagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo babateye mu masaha y'ijoro.
Umwe yagize ati:"Mu masaha ya Saa 22h00' zishyira Saa 23h00' z'ijoro, tumuze kuryama abantu baje barakomanga, dusohoka tugiye kureba umuntu ukomanze tugeze hanze dusanga ni abahungu bafite imihoro, amatoroshi n'inkoni.
Ntabwo bakubazaga icyo bashaka cyangwa ngo barebe ikindi ahubwo bahitaga bakubita cyangwa bagatema, tumaze kubibona gutyo bamwe bashatse ukuntu birukanka bajya gutabaza abandi bashaka ukuntu twahangana nabo kuko twe twari bake, twagerageje kwirwanaho bamwe barabatema abandi bajya gutabaza..."
Yakomeje avuga ko abo bagizi ba nabi bakoreshaga amayeri atandukanye kugira ngo bateme abaturage bari batabaye, aho umwe yagutungaga itoroshi mu maso uguhuma undi uri inyuma ye agahita agutema.
Undi muturage uri mu batewe n'abo bagizi ba nabi yagize ati:"Baje barakomanga, umwana wanjye arasohoka aziko ari mukuru we wa hano hepfo umukomangire wenda agira icyo amubwira, asanga ni abagizi ba nabi, bamutemye, bamukubise, ...atera induru mukuru we arazamuka na we bamutege mu nzira na we baramutema nk'uko babigiriye murumuna we ."
Umuturage watemwe ubwo yari atabaye avuga ko yabonye amatoroshi acicikana agira ngo abo bagizi ba nabi bagiye maze niko kuza kubaza uko byagenze maze agwa muri cya ka gatsiko k'ayo mabandi amutema mu mutwe.
Yagize ati:"Nabonye amatoroshi acicikana ngira ngo byabisambo byagiye hasigara ba nyir'ingo, naho n'ibisambo bihari ba nyir'ingo babatemye bikingiranye mu ngo,...naje mbagwamo mbajije nti niko se basha?
Bose bahindukiye n'amatoroshi bati nimumuteme, n'uko nsubira inyuma barantorosha nkubise inkoni ifata ubusa kuko ntabonaga neza, nayimukubise atarangeraho, hanyuma uwanturutse inyuma antema mu mutwe ndagwa, arongera arantema, baranakubita mugenzi wabo aravuga ngo nimumukubite mumwice, bashakaga no kuca umutwe ni uko nahishe ijosi...hanyuma bahise binjira mu nzu batwara amatungo bagenda bahunga banyura Ryabega."
Aba baturage bavuga ko abakomerekejwe n'abo bagizi ba nabi bose hamwe ari batandatu (6), bakaba barahise bajyanwa kwa muganga mu Bitaro bya Nyagatare na Gahini kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, SP Hamdun Twizerimana, yemeje aya makuru, avuga ko abatemwe batwawe mu bitaro bya Nyagatare.
Yagize ati:"Ni byo abantu bataramenyekana bateye umuturage mu Mudugudu wa Rutaraka, bakomeretsa abantu batandatu. Polisi yahageze itwara abakomerekejwe kwa muganga aho bari kwitabwaho mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo abakoze ibi batahurwe."
Yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gufasha mu kuba ababigizemo uruhare bafatwa.
Like This Post? Related Posts