Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko bigoye gusobanukirwa impamvu abantu babiri bashakanye bananirwa kubana kugeza bafashe icyemezo cyo gutandukana, agaragaza ko kwihanganirana no kuganira bikwiye kuba ishingiro ry’umuryango uhamye.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 01 Gashyantare 2026, ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka National Prayer Breakfast, ategurwa n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.
Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”, ashingiye kuri iyi nsanganyamatsiko Perezida Kagame yagarutse ku bibazo byugarije imiryango, by’umwihariko amakimbirane akunze kurangirira mu gutandukana kw’abashakanye.
Perezida Kagame yavuze ko atumva uko abantu babiri bashobora kunanirwa kubana, ashimangira ko nubwo ibibazo byabaho, kwicarana no kubiganiraho ari byo byakabaye igisubizo.
Yagize ati:"Abantu babiri bananirwa kubana bate? Iyo ari benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Abantu bakwiye kwihanganirana. Ni iki umuntu umwe akora kikagera aho undi amubwira ati ‘sinigushaka, ndagiye’?"
Yakomeje avuga ko guhunga ikibazo bidatanga umuti, kuko aho umuntu ajya na ho ashobora gusanga ibibazo birenze ibyo yari ahunze.
Ati:"Niba hari ikibazo, abantu ntibarebana mu maso ngo bakiganireho, bavuge bati ibi ntibikwiye, ntuzongere kubikora? Kuko ushobora kuva aho ujya ahandi ugasanga ibibazo bikomeye kurushaho."
Perezida Kagame yanagaragaje ko gusenyuka kw’imiryango bigira ingaruka ku gihugu muri rusange, ashimangira ko iyo ikibazo kibaye rusange, gishobora guhungabanya iterambere ry’igihugu.
Yagize ati:"Iyo imiryango myinshi isenyutse icyarimwe, igihugu kirahagwa. Ariko ibi ni ibintu bishobora gucungwa, cyane cyane niba mwemera Imana n’amasengesho. Mwabisengeye, mubishakire igisubizo nyacyo."
Yasabye cyane abanyamadini gushyira mu bikorwa inyigisho bigisha, bakazifashisha mu gufasha imiryango kugera ku mahoro n’ubwumvikane.
Ati:"Ibyo mwigisha niba mubyemera koko, kuki bitagufasha gutsinda umujinya, inzika n’amakimbirane mu muryango? Inyigisho zagakwiriye kuzana amahoro mu ngo."
Yasoje ashimangira ko kubaka umuryango uhamye ari inshingano ya buri Munyarwanda, bityo ko uwo mutima ugomba kuranga bose mu rugendo rw’iterambere.
Ku ruhande rw’abanyamadini, bagaragaje ko bishimiye izi mpanuro za Perezida Kagame, bemeza ko bagiye kurushaho kwibanda ku nyigisho zubaka umuryango.
Pasiteri Ngendahayo Phocas wo muri Christian Life Assembly i Nyarutarama, yavuze ko ubutumwa Perezida yatanze bugaragaza ko umuryango uhamye ari ishingiro ry’igihugu.
Yagize ati:"Umuryango ugizwe n’abantu, kandi abantu bagomba kubakwa. Iyo umuntu yubatswe neza, abasha kubana n’abandi, bityo n’igihugu kikubakwa."
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025, haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku 2.833 zaburanishijwe mu mwaka wa 2023/2024,
Mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje ko gatanya za burundu 3075 zatanzwe ku bashakanye byemewe n’amategeko.
Muri raporo zitandukanye bigaragazwa ko umubare w’abasaba gatanya wazamutse vuba. Nko mu 2016, uyu mubare wari hasi kuko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1311.
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213.
Raporo y’Ibikorwa by’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari cyiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ugutandukana burundu kw’abashakanye. Muri uwo mwaka abatandukanye bageraga ku 3322. Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’amakimbirane mu ngo gikomeje kuba ingorabahizi.