• Amakuru / MU-RWANDA

Itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF)  bari mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James.muri Jamaica, aho bari gufasha abaturage kubasanira inzu zasenywe n’ibiza by’umuyaga, ryashimiwe uwo musanzu ntagereranywa .

Byagarutsweho ubwo ku wa 31 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Jamaica (JDF) ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi  (Support Brigade), Brigadier O’Neil A. Bogle, yasuraga iri itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF) .

Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma aho imirimo yo gusana no  kubakira abaturage basizwe iheruheru n’ibiza igeze.

Iyo mirimo ikorwa n’abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi ku bufatanye n’Abenjeniyeri bo mu Ngabo za Jamaica, mu gufasha abaturage  kubaka amazu yangijwe n’imiyaga ikomeye n’imvura nyinshi byatewe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa yabaye mu Ukwakira k’umwaka ushize.

Akimara kugera ahari imirimo y’ubwubatsi, Brigadier Bogle yakiriwe na Colonel Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi, wamugejejeho ibisobanuro ku bikorwa byamaze kurangira n’ibikiri gukorwa.

Aba bayobozi bombi baganiriye n’abaturage bafite amazu yasanwe, bashimye ubutabazi bahawe na RDF hamwe n’ Ingabo za Jamaica.

Brigadier Bogle yashimiye byimazeyo Itsinda ry’Abenjeniyeri ba RDF ku ruhare bagize mu bikorwa byo kwubakira abaturage, ndetse no ku bwitange  bagaragaje mu kazi.

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa RDF bwohereje iri tsinda gufasha Jamaica muri ibi bihe bikomeye.

Kugeza ubu, Itsinda rya RDF rimaze kurangiza gusana no kongera kubaka amazu 15, yose yamaze gushyikirizwa ba nyirayo, kandi ibikorwa biracyakomeje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments