• Amakuru / MU-RWANDA

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba iyo baganiriye n'itangazamukuru bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gutotezwa no kwimwa serivisi n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

Abaturage bagiye baganira na BTN TV mu bihe bitandukanye bavuga ko bagiye bahura n'ingaruka zitandukanye mu gihe babaga bavuganye n'itangazamukuru.

Umwe yagize ati:"Babamereye nabi kandi ni abayobozi babamereye nabi, ari kukunyuraho ntakubwire ati waramutse cyangwa wiriwe ...mbese n'ibintu bimeze nabi cyane, uwatanze amakuru wese amerewe nabi hano mu Kagari."

Mugenzi we yunzemo agira ati:"Hari abaturage benshi banenze ubuyobozi (Umukuru w'Umudugudu n'umuyobozi w'Akagari), ariko akunyuraho nko mu gikorwa cy'umuganda akaba ari wowe areba igitsure, ubwo rero byageze aho abaturage babyishyiramo ngo bari kurengera ubuyobozi bajya ku ruhande rw'ubuyobozi ngo twebwe twavuze nabi. Hari n'umukecuru wa hano imbere ngo nzaheka amaboka inshuro 6 (gupfusha abana 6 mfite)."

Undi muturage wo muri iyi Ntara y'Iburengerazuba yagize ati:"Ubungubu mvugiye mu itangazamakuru ariko ejo cyangwa ejobundi nzabizira ariko ntacyo nzaba kuko ndikuvugisha ukuri n'imbere y'Imana."

Aba baturage bakomeza bavuga ko uwavuganye n'itangazamukuru nta serivisi n'imwe yahabwa n'abayobozi n'inzego z'ibanze.

Ati:"Nta serivisi n'imwe nasaba ku Kagari kugeza iyi saha tuvugana kubera ko muvugishije ukuri."

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko nta muturage ukwiye guhutazwa ngo yavuganye n'itangazamukuru kuko ari uburenganzira bwe bwo gushima cyangwa kunenga ibitagenda neza mu gihe ibyo avuga ari ukuri. 

Yagize ati:"Umuturage afite ubwisanzure busesuye bwo kuvuga icyo atekereza, icyo dukangurira abaturage ni uko bavuga iby'ukuri, ukurinda kuvuga ibitari ukuri kuko hari n'abaturage baba bafite amakosa babona umunyamakuru bakamubwira agira ngo we ntazakora igenzura ryimbitse ku kibazo afite cyangwa amakosa yakoze."

Ntibitura yakomeje avuga ko bakangurira abaturage kujya bagana abayobozi bagomba kubakemurira ibibazo.

Yagize ati:"Niyo mpamvu inzego zose zubatse zihereye ku isibo nta muturage n'umwe ugomba kurenganywa n'uwari we wese. Niyo mpamvu abayobozi bose uhereye hasi bagomba gufasha abaturage bakabumva ku buryo n'umuyobozi wo hasi niba adafite igisubizo yitabaza Urwego rumukuriye rukamufasha guha umurongo ikibazo umuturage yari afite."

Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ivuga ko “Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.”

Agaka ka kabiri kavuga ko “ Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.”

Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bwemewe nk’uburenganzira bwa muntu hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itangazo ry’Amasezerano Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (UDHR) kandi ryemewe mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu masezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu na Politiki (ICCPR).


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments