Umugore wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica ateye icyuma umugabo we Habufite Jean Pierre amara agasohoka.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Gishyaka, mu Kagari ka Bujyujyu, mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2026.
Abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV, bavuga ko umugore wishe umugabo we yari amaze iminsi yarahukanye nyuma akagarukana umugambi mubisha wo kwica umugabo we kuko yamwishe ataramara n'iminota 30 agarutse mu rugo.
Umwe yagize ati:"Twari tuvuye gutabara mu Murenge wa Nyakariro, twari twajyanye n'uwo mugabo wishwe, tukivayo yatashye umwana arabwira ati hariya haruguru bari kurwana, umugabo wanjye ubwo twari turi kurya ahita yirukanka arazamuka nanjye ndazamuka tugeze hano dusanga agaramye hano mu muryango ari kuva amaraso mu nda, nzamuye agapira mbona amara yavuyemo barangije bamushyira kuri moto bamujyana kwa muganga."
Undi muturage uturanye n'uyu muryango avuga ko bahoraga mu makimbirane kuko hashize igiye umugore wa nyakwigendera akunda kwibera mu kabari ndetse agashinjwa n'umugabo we ko yaba amuca inyama ku mugabo witwa Mugenzi Ignes.
Yakomeje avuga ko iki kibazo cy'amakimbirane yabo cyagejejwe no mu buyobozi bw'umudugudu bigera n'aho umugabo agirwa inama yo guhunga aregenda ariko nyuma aragaruka kubera gukunda abana be.
Yagize ati:"Ibi bijya kuba umugore yari amaze iminsi itatu ataba mu rugo, mu kuza rero yaje afite uwo mugambi wo kwica umugabo we. Yaje asanga abana bari kurya baramubwira bati wihagarara hejuru y'abantu bari kurya, umugore asohoka gake, umugabo amukurikiye gato ngo amubaze yahise amutera icyuma mu rubavu amara arasohoka. Yewe nta n'intonganya azabayeho."
Amakuru atangwa n'abaturanyi ndetse n'abo mu muryango we, avuga ko uwo mugore Agnes wishe umugabo we yari asanzwe yarananiranye ariko umugabo we akaba yari yaremeye umuruho. Banavuga ko uyu mugore yari amaze igihe ahiga ko azica umugabo we ndetse bigera n'aho ashyiraho amafaranga ku muntu wazamwica.
Ati:"Umugore yishe umugabo, amwishe yari amaze icyumweru agiye, mu by'ukuri uyu mugore yahoraga avuga ngo azica umugabo akabwira n'abaturanyi ati umva iyaba mwamfashaga nkabaha n'ibihumbi 50Frw mukamwicira muri supaguru, hari n'uwo yabwiye arimuzubiza ati ibyo bihumbi 50Frw sinabyemera sinigeze nica nta n'ubwo ibyo bintu nabishobora."
Aba baturage bakomeje bavuga ko nyuma y'uko uwo mugore ateye icyuma umugabo we, bahise batabara bajyana Habufite kwa muganga ariko kubw'amahirwe make aza gushiramo umwuka. Mu gihe umugore we yahise atoroka ariko akaza gufatwa agashyikirizwa inzego z'umutekano.
Ati:"Umugabo yajyanywe kwa muganga ariko ahita apfa. Umugore akomeza kwihisha, turamuhiga ijoro ryose turamubura kuko nta matoroshi twari dufite, bukeye turakomeza abonye abantu benshi bari kumushakisha ava mu bihuru ajya mu rugo rw'umujyana w'ubuzima avaga ati muntabarize ubuyobozi bariya bantu nibamfata baranyica...bahamagara ubuyobozi bamutwara kuri moto bamumfutse ahantu hose, banamwambitse amarinete kugira ngo abaturage batamubona na we bakamwica."
Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko bababajwe cyane n'urupfu rwa nyakwigendera Habufite Jean Pierre wasize abana bane (4) kuko yari umugabo witonda kandi akaba yabaniraga abantu bose neza.
Ku rundi ruhande ariko abaturage bashyira mu majwi umugabo witwa Mugenzi Ignes mwari inshoreke ya Agnes ko yaba yaragize uruhare mukumushuka kuko icyuma yakoresheje yica umugabo we cyasanzwe iwe. Aba bombi ubu bamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab, yemeje aya makuru, avuga ko umugore wishe umugabo yagerageje gutoroka ariko akaza gufatwa agashyikirizwa Polisi.
Yagize ati:"Ayo makuru twayamenye, yaraye amuteye icyuma munda aramukomeretsa bagerageza kumujyana kwa muganga akigerayo yitaba Imana, yari umugore ubona ifite imyitwarire mibi."
Yakomeje avuga ko uwo mugore akimara gutera icyuma umugabo we yihise atoroka ariko ubu akaba yafashwe agashyikirizwa Polisi.
Mbonyumuvunyi yongeye kwibutsa abaturage kubaho mu bworoherane no kwirinda amakimbirane ndetse n'abayafitenye bakegera inzego z'ubuyobozi zikabafasha kuyakemura.
Abaturage basaba ko uwo mugore bamuhana bihanukiriye, agahabwa igihano cy'urupfu nk'uko yishe umugabo we kandi akazaburanishirizwa mu ruhame.
Nubwo aba baturage basaba ko uyu mugore yahanishwa igihano cy'urupfu, iki gihano cyakuwe mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu mwaka wa 2007.
Gusa, icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post?
Related Posts