Minisiteri y’ibidukikije irakangurira buri muturarwanda kubungabunga ibishanga babirinda ibibyangiza nk’imyanda itabora n’ibindi kuko kubisigasira ari ukubaka iterambere rirambye n’ahazaza h’igihugu.
Ibi byagarutsweho ubwo mu gishanga
cya Gikondo mu mujyi wa Kigali hakorwaga umuganda ku rwego rw’igihugu wahujwe
n’umunsi mpuzamahanga w’ibishanga.
Muri uyu muganda ngarukakwezi ku
rwego rw’Umujyi wa Kigali wabereye ku gishanga cya Gikondo kiri mu karere ka
Kicukiro mu mujyi wa Kigali ahatewe ibiti mu kubungabunga iki gishanga no
kurushaho kuhagira ahantu nyaburanga nk’uko umujyi wa Kigali wabitangiye.
Aha hasanzwe hari ikiyaga gito
gihangano, hatewe ibiti byiyongera ku bihasanzwe ku nkengero z’iki
gishanga. Abitabiriye uyu muganda bagaragaje akamaro k’umuganda ku
bidukikije by’umwihariko ibishanga babonera kunenga abirirwa bihishe aho kwitabira
umuganda.
Mayor w’umujyi wa Kigali DUSENGIYUMVA Samuel yashimiye abayobozi n’abatuage bitabiriye umuganda kandi no kugira uruhare mu kubungabunga ibishanga kuko bifite akamaro gakomeye mu bukerarugendo ari nayo mpamvu hafashwe ingamba zo kubihindura ahantu nyaburanga ashimira ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gutuma ibishanga mu mujyi wa Kigali bigira agaciro.
Muri uyu muganda Minisitri
w’ibidukikije Dr.Arakwiye Bernadette mu butumwa yatanze yashimiye buri wese
ugira uruhare mu kubungabunga ibishanga n’ibindi bidukikije aboneraho gutanga
ubutumwa ko abantu bagomba kwirinda ibyakwangiza ibishanga birimo
imyanda itabora n’ibindi.
Uyu muganda rusange wahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga
w’Ibishanga, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta nka
Minisiteri y’ibidukikije n’kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije
(REMA) Imiryango Itegamiye kuri Leta, Abikorera, Abashyitsi bari mu Rwanda
n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro. Aha bateye ibiti byiganjemo
iby’imbuto ziribwa.