Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba ari bo bari inyuma y’ibitero bya drone biheruka kugabwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani, giherereye mu ntara ya Tshopo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki
ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga
cy’indege cya Bangboka giherereye mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani
cyarashweho na za drone.
Ubuyobozi
bw’Intara ya Tshopo mu itangazo bwasohoye, bwavuze ko izo drone zari zitwaye
amasasu adasanzwe agizwe n’uduce twinshi tw’andi masasu.
Iryo tangazo
rigaragaza ko ibyo bitero “byagabwe n’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa barwo
ba AFC/M23”, rikigaragaza nk'”igikorwa cy’ubugome, kidafite ubutabera kandi
gikomeje”kigambiriye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo
rikomeza rivuga ko kubera “ubushishozi n’ubunyamwuga by’Ingabo za Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo mu by’umutekano,
drones 8 zashoboye guhanurwa mbere yo kugera ku ntego”.
Ubuyobozi bwa
Tshopo bwunzemo ko nta muntu wapfuye cyangwa uwakomeretse, kandi ko nta
bihambaye biriya bitero byangirije.
Ku bwa Leta ya
RDC, biriya bitero ngo birerekana “na none ubushake bw’u Rwanda bwo
gushidikanya no gutesha agaciro amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington”.
Ntacyo
ubuyobozi bw’u Rwanda buratangaza kuri ibi birego bishya.
RDC yunzemo ko
mu guhangana na biriya bitero, isaba umuryango mpuzamahanga “kurenga amagambo
yo kwamagana gusa, ugafata ingamba zifatika kandi zikumira, hagamijwe
guhagarika igitero kimaze imyaka irenga mirongo itatu, no gutuma ingabo
z’amahanga n’abazifasha bava mu bice bya RDC byigaruriwe”.
Kinshasa
yasabye abanye-Congo baturiye ikibuga cy’indege cya Kisangani bari batangiye
guhunga kubera ubwoba gusubira mu ngo zabo, kuko nta mpamvu ikwiye gutuma
bahunga ihari.