Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima, umukobwa witwa Teta uri mu kigero cy'imyaka 21 y'amavuko, yabyaye umwana amuta mu bwiherero kubw' amahirwe uwo mwana akurwamo na Polisi akiri muzima mu gihe nyina wamutayemo yahise ajyanwa kwa muganga.
Ibi byabereye mu Mudugudu w'Inkingi, mu Kagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02 Gashyantare 2026.
Abaturage baganiriye na BTN TV, bavuga ko uwo mukobwa atari uwo muri aka gace kuko yaje nk'umushyitsi usanzwe bakaba batunguwe n'icyo cyemezo kigayitse yafashe.
Umwe yagize ati:"Yari umushyitsi waje gusura abantu muri kano gace, hanyuma rero yaje atwite inda yari nkuru igihe cyo kubyara cyari kigeze. Ariko abo yari aje gusura ntabwo bari baziko atwite kuko yagiye mu bwiherero nk'umuntu ugiye kwiherera bisanzwe agezeyo kuko yari yamaze kubitegura ibise bije n'umwana araza ahita amuta mu bwiherero."
Yakomeje avuga ko nk'umuntu wari umaze kubyara yananiwe, guhaguruka biramunanira arakomeza aricara hanyuma undi muntu wo mu gipangu wari ugiye mu bwiherero kwitunganya yahageze abona umuntu utari kuvamo nka nyuma y'iminota nka 40 yongeye gusubiyeyo asanga wa mukobwa akirimo niko gusunika urugi yibaza impamvu uwo muntu atavamo niko gusanga amfukamye no kwiyegura byamunaniye.
Yahise asohoka aratabaza abatabaye basanga kuko wa mukobwa yabyaye umwana akamuta mu bwiherero, bamubajije abanze kubihakana ariko bakomeje komwotsa igitutu abona kubyemera.
Abaturage bahise banamenyesha ubuyobozi maze nabwo buratabara ndetse haza n'imbangukiragutabara ihita imujyana kwa muganga.
Aba baturage bakomeje bavuga ko umukobwa watwise inda amezi icyenda aba akwiye kwihangana akabyara uwo mwana kuko ibiba byarabaye byose nta ruhare aba yarabigizemo.
Ati:"Kuba we baramubyaye ntibamujugunye, we yabyara akajugunya ntabwo ari byo kuko uwo mwana aba yari kuzavamo umuntu ukomeye nka Perezida, Minisitiri, Muganga, ...urumva ko yishe umujyambere n' umuryango muri rusange. Aho guta umwana mu bwiherero wanamushyira no ku muhanda hari n'abamubuze bamwitwarira."
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko inzego z'umutekano zirimo Polisi zatabaye kubw'amahirwe uwo mwana agakurwa mu bwiherero ari muzima na we akajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n'abaganga.
Aba baturage bashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yatabariye igiye igakura uwo mwana mu bwiherero akiri muzima.
Hari amakuru avuga ko uwo mukobwa wabyaye umwana akamuta mu bwiherero ariko kubw'amahirwe agakurwamo atarashiramo umwuka ari uwo mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.