• Amakuru / POLITIKI

Kuri uyu munsi mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Urugwiro Village, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya, uri mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Africa CEO Forum 2026.

Ibiganiro byahuje aba Bakuru b’Ibihugu byombi hamwe n’intumwa bari bayoboye byibanze ku buryo bwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Guinea, hagamijwe guteza imbere inyungu z’impande zombi.

Mu byo baganiriyeho harimo uburyo bwo guteza imbere ubukungu, kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ishoramari ndetse no gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza. Aba bayobozi bagarutse ku kamaro ko gukorana hagati y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’umugabane no guhanga imirimo ku rubyiruko.

Perezida Kagame na Perezida Doumbouya banagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi ndetse n’iterambere ry’abikorera.

Kwitabira kwa Perezida Mamadi Doumbouya inama ya Africa CEO Forum 2026 biri mu rwego rwo gukomeza gushimangira uruhare rwa Guinea mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika no guteza imbere ubufatanye hagati ya za Guverinoma n’abikorera.

Africa CEO Forum 2026 ni imwe mu nama zikomeye ku rwego rw’umugabane wa Afurika, ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu, abafata ibyemezo, abayobozi b’ibigo bikomeye ndetse n’abashoramari, bagamije kuganira ku buryo bwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwa Afurika no guteza imbere ishoramari rirambye.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments