Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye kandi Ndaba Nkosinathi Gaolathe,
Visi Perezida wa Botswana, uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Africa CEO
Forum 2026 iri kubera i Kigali.
Mu biganiro
byahuje aba bayobozi, bagarutse ku nzego z’ubufatanye zemerejweho mu ruzinduko
rwa Leta Perezida Kagame yagiriye muri Botswana mu cyumweru gishize. Baganiriye
ku buryo bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ayo masezerano no kurushaho guteza
imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro
byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu,
ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere rirambye. Aba
bayobozi banagarutse ku kamaro ko gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya
Afurika hagamijwe kwihutisha iterambere ry’umugabane.
Uruzinduko
Perezida Kagame aherutse kugirira muri Botswana rwari rugamije gushimangira
umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe amahirwe mashya
y’ubufatanye ashobora guteza imbere inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Kwitabira
kwa Visi Perezida Ndaba Nkosinathi Gaolathe muri Africa CEO Forum 2026
bishimangira ubushake bwa Botswana bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye
n’ibindi bihugu bya Afurika, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari.
Africa CEO
Forum 2026 yahuje abayobozi b’ibihugu, abikorera, abashoramari n’abafata
ibyemezo batandukanye bagamije kuganira ku buryo bwo guteza imbere ubukungu bwa
Afurika binyuze mu bufatanye hagati ya za Guverinoma n’urwego rw’abikorera.