Mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe umukecuru witwa Mukandutiye Agnes, we n'umuryango we barasaba kurenganurwa na leta kuko bari guhuguzwa imitungo batuyemo mu myaka irenga 60 ishize, aho kugeza ubu batazi aho bakwerekeza mu gihe ubikora yaba ageze ku ntego ze nyamara ubuyobozi bukomeza kubirebera.
Uyu mukecuru MUKANDUTIYE
Agnes we n’umuryango we batuye mu mudugudu wa Gasaka akagari ka Nzega umurenge
wa Gasaka ho mi karere ka Nyamagabe, yatekerereje Bplus Tv uko mu mwaka w’2003
batunguwe n’Uwitwa Mbogoye Tito waje aturutse mu mujyi wa Kigali akababwira ko
ahantu batuye mu myaka irenga 60 ishize ari mu butaka bwe bityo bagomba
kubuvamo, igikuba kiracika mu muryango.
Kuva ubwo ngo imanza
zaratangiye ariko mu rwabanje Bplus Tv ifitiye Copy harimo ko ubutaka ari
ubwabo mbese kuri iyo nshuro byemezwa n’urukiko ko Mbogoye atsinzwe bagumana
ubutaka. Gusa ngo ntibyaciriye aho kuko mu gihe cyo kwandikisha ubutaka mu 2011
abashinzwe ubutaka bababwiye ko nta cyangombwa bagomba guhabwa ngo kuko buri mu
makimbirane bibaho gutyo.
Bamwe mu baturanyi b’uyu
muryango batifuje kugaragara mu mashusho no kuvuga imyirondoro ku bw’umutekano
wa bo, bahamya ko iyi mitungo Agnes n’umuryango batuyemo ari iyabo ndetse
babizi kuva kera bakiri bato mbere na nyuma yo guhunga ku byo amateka y’igihugu
avuga bityo batazi abandi bavuga ko ari ahabo byaba ari amahugu n’uburiganya
bweruye.
Magingo ayu mukecuru Agnes
n’abagize umuryango bafite impungenge ko abari kubahuguza imitungo yabo
baramutse bageze ku ntego, ko batazi aho bakwerekeza mu gihe ubikora yaba ageze
ku ntego ze nyamara ubuyobozi bukomeza kurebera aka karengane, bityo bakifuza
ko ubuyobozi n’abandi bireba bakemura iki kibazo ntawe ubirenganiyemo.
Kuri iki kibazo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Theogene MUNYARUGENDO ku
murongo wa Telephone yabwiye Bplus Tv ko akizi ariko hari ibikiri gukurikiranwa
n’inzego z’ubugenzacyaha n’ubutabera kugira ngo gihabwe umurongo. Ni mu gihe
ariko ku ruhande rw’akarere bo bitadukundiye ku babona.
N’ubwo bimeze bitya Agnes
n’abaturanyi be bavuga ko batumva impamvu hari abakobwa be babiri bamaze hafi
ibyumweru 2 bafunzwe batazi icyo bazira kuko ngo bafunzwe ubwo baribaherekeje
uyu mubyeyi wabo ubwo yari yahamagajwe n’ubuyobozi bw’umurenge ku byo
bwagombaga kumubaza.
Magingo aya kandi bavuga ko ngo bari mu gihirahiro cy’uwo baburana iyi mitungo ngo kuko uje kuyibakuramo uyu munsi atari we ugaruka ejo. Gusa bikavugwa ko ngo abaza muri iki kibazo ari abuzukuru ba Mbogoye nyuma y’uko we yaje kwitaba Imana.