Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yanenze bikomeye ibihembo bya Grammy
Awards, avuga ko uwo muhango wari “udahagije kurebwa”, anashinja uwawuyoboye, Trevor
Noah, gutangaza amagambo atari yo kandi amuharabika.
Mu butumwa
yashyize ku rubuga rwe Truth Social, Trump yavuze ko Grammy ziri mu bihembo “bibi
kurusha ibindi”, anavuga ko umuyoboro wa CBS wagize amahirwe kuba utagitambutsa
ibyo yise “umwanda”.
Trump
yanenze kandi imiyoborere ya Trevor Noah, amugereranya nabi n’uwahoze ayobora
ibiganiro byo nijoro Jimmy Kimmel, avuga ko Noah atigeze amugeraho mu
bushobozi.
Ibi Trump
yabivuze nyuma y’uko Trevor Noah, mu gihe cyo gutanga ibihembo, avuze amagambo
yerekeye Trump na Perezida wahoze ayobora Amerika Bill Clinton, abahuza
n’uwakatiwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, Jeffrey Epstein.
Trump yahise
ahakana yivuye inyuma ko atigeze na rimwe agera ku kirwa cya Epstein cyihariye,
cyangwa kugira aho ahuriye na cyo mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ati: “Sinigeze njya ku Kirwa cya Epstein, habe na hato.
Sinigeze ngera hafi aho”, yongeraho ko atigeze ashinjwa ibyo n’itangazamakuru
mbere.
Perezida Trump yavuze ko amagambo Trevor Noah yavuze
atari yo kandi amuharabika.
Yanatangajje ko ari gutekereza kujyana Trevor Noah mu
nkiko, amwita “umuyobozi w’umuhango w’agahomamunwa kandi udafite impano”, avuga
ko abanyamategeko be bashobora gutanga ikirego basaba indishyi z’akababaro.
Trump yanibukije ko yagiranye n’abandi bantu bo mu
itangazamakuru amakimbirane yagejejwe mu nkiko mbere, avuga ko izo manza “zamugiriye
akamaro”.
Like This Post? Related Posts