• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda bongeye gutekerezwaho kuko bagiye gutaramirwa n’abahanzi bakomeye barimo Bull Dogg, B-Threy na Logan Joe. Aba bazahurira ku rubyiniro rwa Mic Tribe 2026.

Iki gitaramo cyihariye kigamije guhuza abakunzi b’injyana ya hip-hop n’abaraperi, bagasabana, bagasangira umuziki nyarwanda w’ukuri, kandi bakishimira amajwi y’umwimerere n’imyidagaduro ku rwego rwo hejuru.

Umwaka ushize 2025, Mic Tribe yaranzwe n’abahanzi bakomeye nka Bull Dogg, Bushali, Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni na Trizzie Ninety Six, bituma iki gitaramo kiba kimwe mu byaranze injyana ya hip-hop mu Rwanda.

Abafana bazagezwaho n’ibihangano bya YOSH-B Bahati wo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bull Dogg, B-Threy, Logan Joe, Pro Zed na Fifi Raya, aho buri muhanzi azagaragaza impano ye ku rubyiniro ku buryo bwimbitse kandi butaziguye.

Uretse imiziki, abitabira bazishimira ibikorwa by’ubugeni bwo ku muhanda (street art), bituma iki gitaramo kibera ahantu hazwi nko guhura n’impano nyarwanda zose, si umuziki gusa.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo Airtel, kikaba cyateguwe mu rwego rwo guteza imbere hip-hop nyarwanda no guha abafana n’abaraperi umwanya wo guhura, gusabana, no kwishimira umuziki mu buryo bwuzuye.

Abategura igitaramo bavuga ko Mic Tribe atari igitaramo gisanzwe gusa ahubwo ari ijoro ry’abafana ba hip-hop n’abaraperi, aho imiziki, ubugeni n’imyidagaduro bihurira hamwe mu buryo butaziguye kandi bwuzuye.

iki igitaramo Biteganyijwe  ko  kizabera kuri Mundi Center tariki ya 07 Gashyantare 202 cyatewe inkunga  n’uruganda rwa Skol Rwanda na Airtel

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments