Umuhanzi
w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yongeye gushimangira
izina rye nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu Burayi, nyuma y’uko
hatangajwe ko agiye gutaramira mu Bubiligi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Iki gitaramo
giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026, kikazabera mu mujyi
wa Brussels, kikaba cyarateguwe na Team Production, imwe mu makompanyi azwi
cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana hirya no
hino mu Burayi.
Israel
Mbonyi agiye gusubira mu Bubiligi nyuma y’igitaramo yakoreyeyo mu 2024, cyabaye
amateka nyuma yo kwitabirwa n’abantu benshi baje bakuzuza icyumba kizwi cyane
cya Docks (Dome Events Hall). Icyo gitaramo cyabaye intambwe ikomeye mu rugendo
rwe rw’umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Muri icyo
gitaramo, Israel Mbonyi wari umaze gushyira hanze album ye ya gatanu yakiriwe
ku rubyiniro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Brussels, Philippe Close, wamushimiye
amwita umwe mu bahanzi bakomeye baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bafite
izina rikomeye mu Burayi. Mbonyi yanahawe igihembo cy’ishimwe,.
Uyu muhanzi,
umaze imyaka 11 mu muziki, yatangiye gutaramira mu Bubiligi mu 2023 mu gitaramo
cyabereye Birmingham Palace. Kuva icyo gihe, yakomeje kwiyubakira izina
n’abafana benshi mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’i Burayi, bituma aba umwe mu
bahanzi ba gospel bakunze gutumirwa cyane gutaramirayo
Mu gutangaza
ku mugaragaro igitaramo cya Israel Mbonyi kizaba muri Kamena 2026, Team
Production yatangaje kandi ko hari indi gahunda yo gutegura ikindi gitaramo cya
gospel kizaba ku wa 4 Mata 2026 i Brussels, kikazitabirwa n’abahanzi barimo Alex
Dusabe, René Patrick, Tracy, Ben na Chance.
Iki gitaramo
cyo mu Bubiligi kije gikurikira igitaramo aheruka gukorera muri BK Arena yise “Icyambu 4”, ku wa 25 Ukuboza
2025, cyikitabirwa n’abakunzi be benshi buzuye BK Arena abandi bakabura
naho bicara
Gukomeza
kwamamaza no gutegura ibitaramo bya Israel Mbonyi mu Bubiligi bigaragaza uko umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje
kurenga imipaka, ugahuza Abanyarwanda n’abandi batuye mu Burayi binyuze mu
kuramya Imana, gusenga no gusangira ukwizera.
Like This Post? Related Posts