Ingabo za Nigeria
zatangaje ku Cyumweru zishe umwe mu bayobozi ba Boko Haram hamwe n’abarwanyi 10
b’uyu mutwe w’iterabwoba, Ni mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu majyaruguru
y’iburasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko
byatangajwe mu itangazo ry’ingabo, abasirikare bagabye igitero mu ijoro ryo ku
wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, mu Ntara ya Borno, bagamije kurwanya
abarwanyi b’uyu mutwe.
Umuyobozi wa
Boko Haram wishwe yamenyekanye ku izina rya Abu Khalid, wavugwaga nk’uwa kabiri
mu buyobozi bwa Boko Haram mu ishyamba rya Sambisa, riri rwagati mu Ntara ya
Borno. Itangazo ry’ingabo ryavuze ko Abu Khalid yari “umuntu w’ingenzi mu
buyobozi bw’iterabwoba, ushinzwe guhuza ibikorwa n’ibikoresho ku murongo wa
Sambisa.”
Ingabo za
Nigeria zatangaje ko nta musirikare wazo wagize wagiriye ikibazo muri icyo
gikorwa. Bavuze kandi ko bafashe ibikoresho bitandukanye byari iby’abarwanyi ba
Boko Haram, birimo intwaro, ibiribwa n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Ingabo
zanasobanuye ko zikomeje ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu majyaruguru
y’iburasirazuba bwa Nigeria.
Iri tangazo
ry’ingabo rije hashize iminsi mike igitero cya Boko Haram gihitanye byibura abantu
25 mu mujyi wa Sabon Gari, mu Ntara ya Borno.
Nigeria
imaze imyaka irenga icumi ihangana na Boko Haram n’undi mutwe wayikomotseho
witwa Leta ya Kisilamu muri Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP).
Nk’uko
byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), ubu bwigomeke bw’iterabwoba mu
majyaruguru y’iburasirazuba bwa Nigeria bumaze gutwara ubuzima bw’abantu
barenga 40,000, aho abagera kuri miliyoni 2 bavuye mu byabo kuva mu mwaka wa 2009.
Like This Post? Related Posts