• Amakuru / MU-RWANDA

Rwamukwaya Valens wabaye umunyamakuru mu myaka 38, harimo n’imyaka 26 yakoreye RBA ayifatira amashusho, yitabye Imana.

Yari mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Ni amakuru yemejwe n’umuryango we.

Lyse Jennifer Muhorakeye umukobwa wa nyakwigendera niwe  watangaje amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, avuga yavuze  ko andi makuru ku bijyanye n’urupfu rwe  azatangazwa n’Umuryango we mu minsi ya vuba  .

Rwamukwaya azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Akazi k’itangazamakuru yagatangiriye kuri televiziyo y’u Burundi mu 1982, aho yagiye ahunganye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa.

Mu 1984, Rwamukwaya yagiye mu itsinda ry’abanyamakuru batangije televiziyo y’iki gihugu, naho mu 1994 yagarutse mu Rwanda ajya mu cyahoze cyitwa ORINFOR, ariyo yaje guhindukamo RBA.

Rwamukwaya yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1956,  akaba  yitabye afite umugore n’abana batandatu nyuma y’imyaka isaga itanu agiye  mu kiruhuko cy’izabukuru .

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments