Umunyamabanga
Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi Amb. Christophe Bazivamo yakiriye mu biro bye Ambasaderi
wa Leta ya Israel mu Rwanda, Nyakubahwa Amb. Einat Weiss.
Muri uwo
mubonano wabaye Ku wa Kabiri tariki ya 3
Gashyantare,, impande zombi zaganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu
byombi, ari byo Leta ya Israel na Repubulika y’u Rwanda, ndetse ziyemeza gushakisha
no kwagura andi mahirwe mashya y’ubufatanye.
Abayobozi
bombi bashimangiye ko u Rwanda na Israel bifitanye umubano mwiza w’igihe
kirekire, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki,
iterambere, ikoranabuhanga n’umutekano, amahugurwa y’inzego zishinzwe
umutekano, hamwe no gusangira ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba. n’izindi.
Ibihugu
byombi kandi bisanzwe bifatanya mu bijyanye Mu burezi, Abanyarwanda bamwe
babona amahirwe yo kwiga no guhugurirwa muri Israel. Hari kandi imishinga
ifasha mu rwego rw’ubuzima n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.
Mu bijyanye
n’ubucuruzi, umubano uragenda urushaho kwaguka, kuko ibigo byo muri Israel
bikomeje gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu ikoranabuhanga, ubuhinzi
n’ingufu.
Uyu mubonano ugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, hagamijwe inyungu rusange n’iterambere rirambye.