• Amakuru / MU-RWANDA

Abasirikare bane b’Abanyarwanda barangije amasomo mu mashuri makuru ya gisirikare muri Türkiye bahawe ipeti rya Second Lieutenant (2Lt), mu muhango wayobowe na Perezida wa Türkiye, Recep Tayyip Erdo?an.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2026 wabereye muri Turkish Military Academy for the Land Forces (Millî Savunma Üniversitesi Kara Harp Okulu), ukaba waranzwe n’imyiyereko n’imihango ya gisirikare.

Muri aba basirikare bane b’Abanyarwanda, 2Lt Arnauld Byiringiro na 2Lt Prince Cyizere barangije amasomo mu Turkish Air Force Academy, mu gihe 2Lt Daniel Mbanzabugabo na 2Lt Robert Mugabe barangije muri Turkish Military Academy.

Kugirwa ba Second Lieutenant ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’umwuga wa gisirikare, kuko aba basirikare baba batangiye ku mugaragaro inshingano z’ubuyobozi mu ngabo nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ibanze n’ay’umwuga.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Türkiye, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, wari kumwe na Defence Attaché, Col Jean Paul Rulisa.

Imiryango y’aba basirikare bane na yo yari yitabiriye uyu muhango, iza gushyigikira no kwishimira intambwe ikomeye abo bana babo bagezeho.

Kuba abasirikare b’Abanyarwanda barangiza amasomo mu mashuri ya gisirikare ya Türkiye kandi bakagirwa ba Second Lieutenant, ni igikorwa kigaragaza ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Türkiye mu bijyanye n’amahugurwa n’iterambere ry’umwuga wa gisirikare.

Aba basirikare ubu biteganyijwe ko bazakomeza gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu mashuri ya gisirikare muri Türkiye mu nshingano zabo zo gukorera Rwanda Defence Force (RDF).


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments