Uburusiya bwatangaje ko abasirikare babwo bari muri Niger bafashije ingabo z’icyo gihugu kuburizamo igitekerezo cyo guhirika ubutegetsi.
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, humvikanye amasasu n’ibisasu mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Niamey, birimo hafi y’ibigo bikomeye bya gisirikare ndetse n’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’amasaha menshi y’imirwano, ubuyobozi bwa Niger bwatangaje ko igitero cy’abashatse guhirika ubutegetsi cyaburijwemo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko ingabo za Niger zabashije guhagarika icyo gitero ku bufatanye n’abasirikare bo muri African Corps, umutwe w’abasirikare b’Uburusiya ukorera muri Afurika ugengwa na Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya.
Moscou yavuze kandi ko izakomeza gushyigikira Niger mu rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Sahel, inashimangira ko ubutegetsi bw’igihugu bukiri mu maboko y’inzego zemewe n’amategeko ziyobowe na Perezida Gen. Abdourahamane Tiani.
African Corps imaze kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu by’umutekano ku butegetsi bwa Niger, kimwe no muri Mali na Burkina Faso, mu gihe ibyo bihugu bihanganye n’ibitero by’imitwe y’abarwanyi b’aba jihadiste.
Niger, Mali na Burkina Faso bigize Alliance of Sahel States (AES), ihuriro ry’ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba byiyemeje kurushaho kwigenga mu bijyanye n’umutekano n’imikoranire ya gisirikare.
Kugeza ubu, abayobozi ba Niger ntibarashyira ahagaragara amazina cyangwa umubare w’abasirikare bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi. Ntabwo kandi haratangazwa umubare w’abahasize ubuzima cyangwa abakomeretse.
Like This Post? Related Posts