Ugende ukore
ibyawe natwe dukore ibyacu, ntahantu tuzongera guhurira.” Ayo ni amagambo
Killaman yabwiye Mitsutsu nyuma y’uko amwise indyarya, mu gihe aba bombi bari
inshuti ndetse banakoranye.
Nyuma
y’ubukwe bwa Nana wahoze akundana na Mitsutsu, umubano wa Killaman na Mitsutsu
wajemo agatotsi, nyuma y’uko Mitsutsu ashinje Killaman uburyarya, amuziza ko
atabunze nk’uko yari abyiteze.
Emmanuel
Kazungu uzwi nka Mitsutsu na Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman bashwanye
nyuma y’uko Mitsutsu atangaje ko Killaman ari we wagize uruhare mu itandukana
rye na Nana.
Mu kiganiro
Mitsutsu yagiranye na Chita Magic, yavuze ko nyuma yo gushwana na Nana, bafashe
umwanzuro wo kwegera Killaman kugira ngo abunge. Ati:
“Nyuma yo gutandukana na Nana naramubwiye nti reka twime abandi amatwi twegere
Killaman atugire inama. Yarayitugiriye, ariko arangije aravuga ati ibintu bya
‘content’ mubihagarike.”
Yakomeje
avuga ko yamubajije uko byagenze kuko bari bazi ko agiye kubunga, ari naho
ibibazo byatangiriye. Mitsutsu yanavuze ko mu ijambo yavugiye mu birori
by’ubukwe bwa Nana, yavuze ko habayeho uburyarya, ari byo byababaje cyane
Killaman.
Mu kiganiro
Chita Magic yasabye ko bakwiyunga, Mitsutsu ahamagara Killaman bari mu
kiganiro, bagirana ikiganiro gihuje ukuri. Killaman yavuze ko yaciye bugufi
agasaba Mitsutsu imbabazi.
Ati “Narakwandikiye
ngusaba imbabazi, nkakubwira nti niba warashwanye na Nana ngafata umwanzuro
nk’umuntu ubahagarariye nkababwira nti mwese mufite amazina, jya gukora ibyawe
Nana akore ibye, kuko mwari mutangiye kujya mushwana mukajya ku mbuga
nkoranyambaga kandi iyo mwashwanaga byangiragaho ingaruka mu kazi kanjye .”
Yakomeje
avuga ko yababajwe n’uko Mitsutsu yamwise indyarya. Ati “Ibyo byararangiye
ujya mu kiganiro uvuga ngo turi indyarya. Ubu ndibaza, hagati yanjye nawe
indyarya yari nde? Umarana nanjye umwaka wose unkorera, nkaguhemba amafaranga
atari make, unsekera kandi utankunda mu mutima wawe.”
Killaman
yavuze ko nubwo yasabye Mitsutsu imbabazi, yakomeje gukora ibiganiro amusebya.
Ati “Wambabaje mu buzima bwanjye, kandi ntabwo ndi inshuti yawe.
Kugera aho
ngusaba imbabazi naciye bugufi nkakubwira nti twubahane. Ndagusaba umbabarire,
ariko ntahantu tuzongera guhurira, genda wibereho.”
Yakomeje
avuga ko yababajwe no kumva Mitsutsu avuga ko we n’abandi bakinnyi ba filime
ari indyarya. Yasoje amusaba imbabazi ati “Mitsu, niba hari aho
nakubangamiye, ndongera ngusabe imbabazi, na Chita abyumve. Ariko ugende ukore
ibyawe natwe dukore ibyacu, nta hantu tuzongera guhurira.”
Killaman ni
umwe mu bakinnyi bakomeye mu ruganda rwa filime nyarwanda, akaba afite
imiyoboro (channels) itandukanye acishaho filime zikurikirwa na benshi, harimo
Bigmind Empire yagaragayemo filime Mitsutsu yagiye agaragaramo. Mitsutsu na we
yashinze Mitsutsu Empire acishaho comedy n’ibiganiro bitandukanye.
Like This Post? Related Posts