• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abahanzi barimo Riderman, itsinda rya Tuff Gangz ndetse Active bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe mu rwego rwo gusobanura gahunda n’imyiteguro y’igitaramo cya BK60 Concert, kizaba mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali (BK) imaze ikorera Abanyarwanda.

Iki kiganiro cyahuje abahanzi bazitabira iki gitaramo n’abanyamakuru, hagamijwe gutanga amakuru arambuye ku gikorwa cya BK60 Concert, ibiteganyijwe ndetse n’uruhare rw’abahanzi mu gutuma iki gitaramo kiba umwanya udasanzwe wo kwishimana n’abakunzi ba muzika.

Mu bahanzi bazagaragara kuri uru rubyiniro harimo Riderman, umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, uzwiho ubunararibonye n’ibihangano byagiye bikundwa n’abatari bake.

Hazaba kandi itsinda rya Tuff Gangz, ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda, ndetse na Active, itsinda ry’abahanzi ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi ba muzika, Bruce Melodie na Knowless ndetse  na Tom Close ufatwa nka Mukuru waba bose bazahurira ku rubyiniro rumwe

BK60 Concert ni igikorwa kiri mu byateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 Banki ya Kigali imaze itanga serivisi z’imari mu Rwanda. Ni urugendo rurerure iyi banki imaze ifasha Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, binyuze muri serivisi z’imari no gushyigikira ibikorwa by’ubukungu.

Iki gitaramo kandi kigaragaza uburyo Banki ya Kigali ikomeje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa by’imyidagaduro n’umuco, mu rwego rwo kwizihiza ibihe by’ingenzi byaranze urugendo rwayo.

Abakunzi ba muzika bategerejwe muri iki gitaramo bazaba bafite amahirwe yo kongera guhura n’abahanzi bakunda, bakishimira ibihangano byabo ndetse bakifatanya na Banki ya Kigali kwizihiza iyi ntambwe y’imyaka 60.

Banki ya Kigali yashinzwe mu 1966, ikaba imaze imyaka 60 itanga serivisi z'imari mu Rwanda. Iki gitaramo ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byateguwe mu kwizihiza iyi sabukuru, hanashimwa uruhare rw'abakiriya n'Abanyarwanda muri rusange mu rugendo rw'iyi banki .

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 05 Ukuboza 2025 muri BK Arena aho abafite  ikarita ya BK bazagura itike bayikoresheje bazagabanyirizwa 30%










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments