• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzikazi Bwiza akomeje imyiteguro yo kumurika album ye nshya yise “Home”, nyuma yo gushyira hanze urutonde rw’indirimbo 12 zizaba ziyigize, mu gihe igitaramo cyo kuyimurika kizabera i Lusaka muri Zambia.

Iyi album nshya ni iya gatatu mu rugendo rw’umuziki wa Bwiza, akaba yari aherutse guteguza abakunzi be ko ari gutegura uyu mushinga mushya uzaba ugizwe n’ibihangano 12.

Kugaragaza urutonde rw’izi ndirimbo ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumenyekanisha “Home”, bikaba byongereye amatsiko mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bategerezanyije amatsiko kumva ibihangano bishya yabateguriye.

Ikindi cyihariye kuri uyu mushinga ni uko Bwiza atazagarukira gusa ku kuwushyira hanze, kuko hateguwe igitaramo cyo kuwumurika kizabera i Lusaka, mu murwa mukuru wa Zambia.

Muri iki gitaramo, Bwiza azaba ahuriye ku rubyiniro na Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, ndetse n’abandi bahanzi bo muri Zambia, barimo Roberto,Chanda na Kay  bari mu bakunzwe muri icyo gihugu bikazaba umwanya mwiza wo kwerekana umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga no guhuza impano z’abahanzi bo mu bihugu byombi.

Guhitamo Zambia nk'ahazabera igitaramo cyo kumurika iyi album ni amahirwe yo kwagura ibikorwa bya Bwiza hanze y’u Rwanda, no kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki bo mu karere.

Album “Home” ikomeje itegerejwe  na benshi, by’umwihariko abakunzi b’uyu muhanzikazi bashaka kumenya icyerekezo gishya azagaragaza binyuze mu ndirimbo ziyiriho

Igitaramo cya Bwiza cyo kumurika album ye ya gatatu yise “Home” kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026. Kizabera ahitwa KK Mall, Long Acres, i Lusaka muri Zambia.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments