Kuva
Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohora hafi impapuro
miliyoni eshatu ziva mu nyandiko z’idosiye y’urubanza rwa Epstein ku wa 30
Mutarama ushize, ibirego n’ibivugwa bitandukanye bikomeje kwiyongera.
Nubwo
ubwinshi bw’izo nyandiko bugaragaza amazina y’abantu bazwi ku rwego
mpuzamahanga barimo ikigomangoma Andrew cyo mu Bwongereza, Abanyamerika Bill na
Hillary Clinton, ndetse n’Abafaransa Jack Lang na Marine Le Pen biracyagoye
gukuramo imyanzuro isobanutse.
Jeffrey
Epstein, washinjwaga gucuruza no gufata ku ngufu abana b’abakobwa, yakatiwe
bwa mbere mu 2008, aza kongera gufungwa mu 2019 mbere yo kwiyahurira ari muri
gereza.
Abantu
bagaragara muri izi nyandiko zasohotse bose ntibashinjwa kugira uruhare mu
bucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina. Urugero, Marine Le Pen yagaragajwe inshuro
88 muri dosiye. Uwahoze ari umukunzi we, Louis Aliot, bivugwa ko yaba yarahuye
n’umujyanama wa Donald Trump agamije gushaka inkunga y’amafaranga y’ishyaka
Rassemblement national ayisaba Jeffrey Epstein. Naho Caroline Lang, umukobwa
w’uwahoze ari Minisitiri w’u Bufaransa Jack Lang, bivugwa ko yaba yarashinze
sosiyete ikorera mu mahanga (offshore) afatanyije na Jeffrey Epstein mu 2016,
mu gihe Epstein yari asanzwe ari ku rutonde rw’abahamwe n’ibyaha by’ihohotera
rishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Like This Post? Related Posts