• Amakuru / MU-RWANDA

 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko bagomba guharanira kwigira no kwirinda kubaho bateze amaramuko ku bandi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, iri kubera muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama, imaze kuba inshuro 20, yagize uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo byagiye bifasha Abanyarwanda gutera intambwe, bityo igihugu gikomeza gutera imbere.

Ati “Iyi nama ibaye kenshi, kandi buri uko ibaye ibyaganiriwemo, ibyemezo byafashwe bigenda bigira uburyo biduteza intambwe ndende ituganisha ku bindi biganiro n’ibindi bikorwa bityo igihugu gikomeza gutera imbere uko bikwiye.”

Akomeza asobanura ko Umushyikirano watangijwe hagamijwe gukomeza intego y’Igihugu yo kwigira, kugira ngo igihugu n’Abanyarwanda batabaho ku mahirwe bagirirwa n’abandi.

Ati “Kwigira niyo ntego, niwo mugambi, niyo nshingano twese dufite dukwiriye kugira.”

Yongeyeho ko nk’igihugu, u Rwanda rugendeye ku miterere yarwo, rudashobora kuvuga ko ibyo rwagezeho bihagije, ahubwo hakenewe gukomeza guterwa n’izindi ntambwe.

Ati “Dushaka gutera indi ntambwe ndende kurusha iya mbere, kandi kubihozaho, nibwo buryo twabaho nibwo igihugu cyabaho.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda guha agaciro ibyo bakora, bagaharanira gukora ibikorwa binini, rimwe na rimwe binasaba ko bamwe badasinzira.

Ati “Niba ari abantu bashaka kwiha agaciro, bashaka kwigeza aho bakabaye bagera.. Icyo gihe bifite icyo bidusaba kinini, ndetse byasaba na bamwe kudasinzira, bikakuraza maso ureba ariko kurushaho unatekereza icyatuma utera intambwe mu nzira y’Amajyambere.”

Yashimangiye ko hari ibihugu byinshi ku Isi byatangiriye nk’u Rwanda ariko bikabasha kwiteza imbere.

Ati “Ntabwo ari uko baremwe bitandukanye nuko twebwe twaremwe twese dufite aho duturuka ntabwo hatandukanye ku Isi abantu uko babayeho ni bimwe, Impamvu byagera hagati bigahinduka bamwe bagasa naho baremye abandi ntabwo aribyo, ntabwo mukwiriye kuba mwabyemera.”

Akomeza avuga ko nk’Abanyarwanda kubaho bateze amaramuko ku bandi bikwiriye gucika bigafatwa nk’icyaha.

Ati “Ntabwo twaremwe n’abantu bose; ntibikwiye kureba ko ufite ubutunzi bwinshi, cyangwa ko ufite ububasha bukomeye, cyangwa ko witeguye gukoresha nabi ibyo ufite. Turi igihugu gito nk’u Rwanda, kandi tugomba kubasha guhagarara no kwihagararaho”

Perezida Kagame yanashishikarije abayobozi gufata inshingano bashinzwe kugira ngo babashe kugeza kubo bayobora ibyo babagomba.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments