Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame yatangije Inama y’Umushyikirano, isanzwe itangirwamo ibitekerezo byubaka igihugu, ndetse ikaba n’urubuga rwo gukemura ibibazo by’Abaturarwanda no kubiha umurongo.
Ni inama ibaye ku
nshuro ya 20. Iyaherukaga ni iyabaye mu 2024.
Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Perezida Kagame yibukije
abayobozi kuzuza neza inshingano zabo, ndetse ababirenzeho bakabiryozwa.
Uretse ibijyanye na politike y’imbere mu gihugu, Umukuru
w’Igihugu yagarutse no ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi
ya Congo ndetse n’u Burundi.
Yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bifatwa nk’ibihugu
by’abavandimwe, ko ariko u Burundi bwahisemo kubyirengagiza bucudika na RDC, mu
migambi mibisha.
Ati “Ubundi uko nari mbizi, Abanyarwanda n’Abarundi ubundi ni
impanga ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ‘Oya, ntabwo tugishaka mwebwe ko
tuba impanga, turashaka kuba impanga n’Abanye-Congo’ Nta kibazo mfitanye na byo
niba umuntu ahitamo uwo avukana na we cyangwa uwo abana na we w’impanga, ibyo ntacyo
nabikorera njyewe, ndabyemera.”
Yakomeje avuga ko “Ariko uko kuba impanga cyane cyane kurimo
politiki mbi, politiki yo kwiyanga no kwanga abandi, ibyo bakabihuriraho. Ibi
ntabwo ari ibanga kuko ubwabo barabyivugira, abayobozi b’ibyo bihugu. Nta kintu
gishya nahimbye.”
Perezida Kagame kandi yavuze ku kibazo cy’amahanga akomeje gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ingaruka zabyo, ndetse n’aho u Rwanda ruhagaze.