• Amakuru / MU-RWANDA



Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, habereye impanuka y'imodoka yo bwoko bwa Fuso yamanukaga Kamuhanda yagonze imodoka y'ivatiri ya corolla nayo igonga Tayota HiAce iyitura muri HOWO abantu 9 bari muri iyo HiAce bagakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 04 Gashyantare 2026, mu masaha ya Saa Kumi zishyira Saa Kumi n'Imwe za mu gitondo (05h00'), ku muhanda uva kuri Nyabarongo ujya ku Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo.

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba bavuga ko kugira ngo bakuremo abantu bari bakomeretse byagoranye cyane kuko bifashishi ishoka.

Umwe yagize ati:"Zagonganye mu gitondo, Fuso niyo yabiteye, hahita hanazamo iki gikamyo kinini gitwara imicanga cya HOWO, Fuso yagiye igonga HiAce ihita ikubitana na HOWO irangirika bikomeye, abantu bari barimo bababkuyemo ari uko bazanye ishoka bakagenda basa imodoka bakabona kubakuramo."

Bakomeje bavuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri kwa Fuso, hanyuma bituma igonga izindi modoka nazo bigenda zigongana.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru, avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho n'abaganga.

Yagize ati:"Impanuka yabaye mu rukerera rwo muri iki gitondo, imodoka zaturikaga ku Ruyenzi ziza mu Mujyi wa Kigali, imodoka imwe ya Fuso yabuze feri igeze Kamuhanda, inyuma yayo hari hari  imodoka ya Minibus (Toyata HiAce) yanyuranyeho nabi inyuze kuri iyo Fuso yabuze feri Minibus iragenda ikubita kuri HOWO ndetse harimo n'imodoka nto yagiriyemo ikibazo. Ariko abantu 9 abari bari muri Minibus nibo bakomeretse gahoro nta muntu witabye Imana."

Yakomeje avuga ko abakomerekeye muri mpanuka bahawe ubutabazi bajyanwa kwa muganga, aho bamwe bajyanywe mu Bitaro bya Kamonyi mu gihe abandi bajyanywe mu Bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2025, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bahisemo gutangiriza gahunda ya 'Turindane Tugereyo Amahoro' mu Karere ka Kamonyi kuko ari ko kiganjemo impanuka nyinshi mu Ntara y'Amajyepfo.

ACP Rutikanga yakomeje avuga ko mu mezi atatu yari ashize (Kanama-Ukwakira) mu Ntara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere 8 habaye impanuka zikomeye 65. Muri izo mpanuka, 17 zingana na 26% zabereye mu karere ka Kamonyi.

Izo mpanuka kandi zahitanye ubuzima bw’abantu 53, aho Akarere ka Kamonyi kihariye 16 bangana na 30%. Mu gihe abakomeretse bose ari 43, muri bo 9 bangana na 20% ni abo mu Karere ka Kamonyi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments