• Amakuru / MU-RWANDA


Umushoferi wari utwaye imodoka adafite ibyangombwa (perimi) yagonze moto ya Spiro umumotari n'umugenzi bikubita hasi kubw'amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 04 Gashyantare 2026, ku muhanda Prince House-Sonatube, mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage babonye iyi mpanuka bavuga ko uwo mushoferi wagonze moto bishoboka ko nta ruhushywa rwo gutwara ikinyabiziga yari afite kuko yabanje kuva mu modoka akagenda akaza kugaruka nyuma.

Umwe ati:"Impanuka ibaye mu kanya, umuntu yari arimo yambuka, haca moto ya Spiro irahagara kugira atambuke noneho iyi modoka ifashe feri irizengurutsa ihita ikubita Spiro abagenzi (umari kuri moto n'uwamukaga umuhanda) bikubita hasi."

Undi muturage wabonye iyi mpanuka iba yavuze ko byashoboka ko umushoferi nta byangombwa yari afite kuko yamaze kubona amakosa yakoze  akava mu modoka akiruka akaza kugaruka nyuma.

Iyi mpanuka umugenzi wari kuri moto ndetse n'umunyamaguru bakomeretse byoroheje nk'uko abari bahari bibibwiye umunyamakuru wa BTN TV.

Bavuga ko iyo umushoferi wari utwaye imodoka yabahiriza amategeko y'umuhanda by'umwihariko ageze ku murongomparage (Zebra closing) aho umunyamaguru yari agiye kwambukira.

Umumotari wari utwaye moto yagonzwe avuka ko umushoferi wamugonze amuturutse inyuma ari we wabaye intandaro y'iyo mpanuka.

Yagize ati:"Nari mvuye mu Giporoso ngeze muri feux-rouges za kabiri, umunyamaguru yazamukaga muri zebra closing ndagabanya kugira ngo atambuke, umushoferi aturuka inyuma aratugonga natwe tugonga wa munyamaguru."

Umushoferi wasanzwe nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga yari afite kuko yerekanaga ifoto yarwo muri telefone, Polisi ntiyarwemeye (uruhushya/perimi) kuko yahise imwambika amapingu mu gihe imodoka yari atwaye yapakiwe breakdown.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.

Muri 2025, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yerekanye ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga mu muhanda iri mu biteza impanuka yiganjemo abatwara ibinyabiziga barengeje umuvuduko, abarangaye n’abatwara imodoka basinze byanatumye impanuka zirenga ibihumbi 41, zihitana ubuzima bw’abantu 2907.

Mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda y’ibihano ku byaha bakoze mu muhanda igaragaza ko abantu 409.148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga mu gihe 94.843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.

Ni imibare kandi yerekana ko abantu 9.169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6.525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6.525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite (permis de conduire).

Ku rundi ruhande abatwara moto 19.746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55.291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.

Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41.164 zahitanye abantu 2907.

Nko mu 2022 habayeho impanuka 8.660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9.995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12.189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10.320 zaguyemo abantu 719.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments