• Imyidagaduro / ABAHANZI

Inkuru y’incamugongo yatunguye benshi nyuma y’itangazwa ry’urupfu rw’umukinnyi wa filime muri Nigeria ukunzwe cyane uzwi ku izina rya Aunty Ajara, wapfuye azize uburwayi bw’umwijima

Aunty Ajara yari azwi cyane kubera uruhare rwe rudasanzwe muri filime n’udukino twa sinema, aho yamenyekanye cyane nk’umukinnyi ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije  ariko ufite impano idasanzwe yakundwaga na benshi, by’umwihariko abakunzi ba sinema zo muri Afurika.

Urupfu rwe rwateye agahinda kenshi mu bakunzi be, bagenzi be mu ruganda rwa sinema n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko batakaje umukinnyi wihariye wagiraga uruhare runini mu gusetsa no gushimisha abantu.

Nk’uko byatangajwe n’abari hafi ye, Aunty Ajara yari amaze igihe arwaye umwijima, indwara yaje kumuhitana nubwo yagerageje kwitabwaho n’abaganga.

Abakunzi be n’abandi banyamwuga mu mwuga wa sinema bakomeje kumwibuka nk’umuntu wicishaga bugufi, wakundaga akazi ke kandi waharaniraga gukomeza gutera imbere nubwo yahuraga n’imbogamizi z’ubuzima.

Urupfu rwa Aunty Ajara ni igihombo gikomeye ku ruganda rwa sinema, by’umwihariko mu bakinnyi bafite ubumuga cyangwa imiterere yihariye bagaragaje ko bashobora kugera ku nzozi zabo binyuze mu mpano no kudacika intege.

Ibyerekeye gahunda z’ikiriyo n’ishyingurwa rye bitegerejwe gutangazwa n’umuryango we.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments