• Amakuru / POLITIKI


Perezida Kagame yerekanye ko igihugu cy'u Burundi cyahisemo kwiyomora ku mateka ubusanzwe agaragaza ko cyo n'u Rwanda ari ibihugu by'impanga ariko anashimangira ko u Rwanda rudashobora kugira uwo ruhatira ko baba impanga cyane ko Uburundi bwo ngo bwahisemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byose bikaba kuri ubu bihurira kuri politike mbi yo kwiyanga no kwanga abandi. 

Ibi ni bimwe mu byo Umukuru w'Igihugu yagarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano irimo iraba ku nshuro ya 20 muri Kigali Convention Centre kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare kuzageza ku wa Gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwemera kubaho kubera abandi ari icyaha. Ati: ”Kugira ngo mwemere ko mwabaho kubera abandi ni icyaha tugomba kukigira icyaha. Ntabwo twaremwe n’abantu abo ari bo bose ntabo”.

Yavuze ko ibitagenda utabikosora neza mu gihe utumva aho uva, aho ujya n’icyo uri cyo. Ati: ”Kuri njye ibingibi tuvuga by'amajyambere twaje mu mushyikirano, twavuze ibitagenda neza, ibiki. Yego ni ibitureba tugomba gukosora ariko ntabwo wabikosora neza udafite kumva aho uva, aho ujya n’icyo uri cyo.

Muri ayo mateka rero agenda agashingiramo ibintu byinshi, ku Rwanda ngira ngo ni umwihariko, ku Isi yose ngira ngo ni twe dufite ibiteye gutyo bikaze twifitiye ibibazo byacu ariko dufite n’ibibazo duterwa n’abandi”.

Kuri ibi bibazo u Rwanda ruterwa n’abandi, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bya Congo ndetse yerekana ko Abarundi bahisemo kuba impanga na Congo.

Ati: ”Reka mpere ku bibazo by’akarere turimo, muzi ibibazo tumaranye imyaka bijyanye n’abaturanyi bo muri Congo ndetse rimwe na rimwe hajyamo n’u Burundi. Ubundi uko nari mbizi mu mateka Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga.  Ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ntabwo dushaka mwebwe ko tuba impanga dushaka kuba impanga n’Abanya-Congo. Nta kibazo mfitanye nabyo ndabyemera ariko uko kuba impanga cyane cyane kurimo politike mbi yo kwiyanga no kwanga abandi ibyo bakabihuriraho”.

Perezida Kagame yavuze ko abivuze kenshi ko u Rwanda atari rwo rwatangije intambara yo muri Congo ahubwo ko yaturutse ahandi ndetse ko yahavuze bityo ko nta mpamvu yo kuhasubiramo.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite muri Congo ari ikijyanye n’Interahamwe ziriyo na politike n’ingengabitekerezo bishingiye kuri Jenoside.

Ati: ”Ikibazo u Rwanda rufite muri Congo kijyanye n’Interahamwe ziri hariya na politike n’ingengabitekerezo bishingiye kuri Jenoside kandi bagahora iteka batunga u Rwanda urutoki ngo turaje tubigenze nk'uko twabigenje ubushize”.

Yavuze ko u Rwanda rwegekwaho ko ruri muri Congo gushaka amabuye y’agaciro no gushaka kurwagura. Ati: ”Bikaba ko turi muri Congo gushaka amabuye y’agaciro ko ari byo bituma dufitanye ibibazo na Congo, bikaba ko u Rwanda rwacu ari ruto dushaka kujya muri Congo kugira ngo turwagure.

Impamvu zikaba nyinshi bakizihimba ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi nabo bagizemo uruhare kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo. Interagamwe zatujwe, zahawe imbunda, zigirwa ingabo za Congo cyangwa se urundi ruhande barakorana".

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments