AfroBasket: U Rwanda rwatsinze Uganda rugera muri 1/2 cy’irangiza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-03 08:59:12 Imikino

Ku wa Gatatu tariki ya 02 Kanama 2023 ni bwo habaye imikino ya 1/4 cy’irangiza aho Ikipe y’u Rwanda  yitwaye neza itsinda Uganda ikomeza muri 1/2 cy’irangiza  mu mikino y’Afurika  “FIBA Women Afrobasket 2023” akaba ari inshuro ya mbere iyi kipe y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro.

Muri  uyu  mukino, Uganda yatsinze agace ka mbere  amanota 22 kuri 11, agace ka kabiri ikipe y’u Rwanda iragatsinda ku manota 16 kuri 6  amakipe ajya mu karuhuko, ikipe ya Uganda irayoboye n’amanota 27 kuri 28.

Nyuma yo kuvunikisha Jane Asinde, ikipe ya Uganda byayigoye cyane kuko yahise itsindwa agace ka gatatu amanota 24 ku 10 bituma ikipe y’u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 (51-38). Agace ka kane Uganda yatsinze u Rwanda amanota 23 kuri 15 ariko bitangira ikipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi ku manota 66 kuri 61.


Uyu mukino waba  uw’amateka ku ikipe y’u Rwanda wakurikiranywe na Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaru Aurore Mimosa.

Related Post