Muri uyu mukino, Uganda yatsinze agace ka mbere amanota 22 kuri 11, agace ka kabiri ikipe y’u Rwanda iragatsinda ku manota 16 kuri 6 amakipe ajya mu karuhuko, ikipe ya Uganda irayoboye n’amanota 27 kuri 28.
Nyuma yo kuvunikisha Jane Asinde, ikipe ya Uganda byayigoye cyane kuko yahise itsindwa agace ka gatatu amanota 24 ku 10 bituma ikipe y’u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 (51-38). Agace ka kane Uganda yatsinze u Rwanda amanota 23 kuri 15 ariko bitangira ikipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi ku manota 66 kuri 61.
Uyu mukino waba uw’amateka ku ikipe y’u Rwanda wakurikiranywe na Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaru Aurore Mimosa.