• Amakuru / POLITIKI


Maj. Gen Deus Sande wari Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha imodoka z’intambara ikorera mu gace ka Masaka muri Uganda, yapfuye ubwo yari mu rugendo ajya gushyingura mugenzi we.

Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Chris Magezi, avuga ko Maj. Gen Deus Sande, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026, ahagana Saa 3:45.

Chris Magezi yakomeje avuga ko Maj. Gen Deus Sande yari mu nzira agana mu murwa mukuru, Kampala kugira ngo yitabire umuhango wo gushyingura Maj. Gen Francis Takirwa wari Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka, na we uherutse kwitaba Imana.

Yavuze ko ubwo Maj. Gen Deus Sande yari ageze muri aka gace ka Mpigi yagize ikibazo cyo guhumeka, apfa ubwo bageragezaga kumujyana ku bitaro.

Igisirikare cya Uganda cyijeje ko hagiye gukorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera, ndetse cyihanganisha umuryango we.

Maj. Gen Deus Sande apfuye akurikira Maj. Gen Francis Takirwa, witabye Imana ku wa 7 Gashyantare 2026, azize uburwayi.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments