• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gihe Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI) igaragaza ko ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu kurwanya ruswa muri Africa,hari abasanga hagikenewe imbaraga  mu mitangire ya serivise mu nzego z’ibanze kuko ari ho hakigaragara ibibazo bituma ibona icyuho.

Ku umunsi w’ejo tariki 10 Mutarama 2026 ni bwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International (TI) ubwo  wamurikaga raporo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI) watangaje ko ugereranyije n’umwaka wabanje, mu 2025 u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku rwego rw’Isi mu kurangwamo ruswa nke, rugera ku mwanya wa 41 mu gihe muri Africa ruri ku mwanya wa gatatu. Ibi umuvunyi mukuru NIRERE Maderene yabigarutseho avuga ko ari intambwe nziza ariko ikeneye izindi mbaraga.

Icyakora abaturage batandukanye baganiriye na Bplus tv bavuga ko hari ahakigaragara imitangire mibi ya serivisi cyane cyane mu nzego z’ibanze ndetse n’ikimenyane cg icyenewabo mu kazi n’ahandi, ibigira uruhare muri ruswa ikigaragaragara.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Transprency international Rwanda Appolinaire MUPIGANYI avuga ko mu cyatumye ruswa igabanuka mu Rwanda harimo kuba harashyizwe imbaraga mu guhashya abitwa ibifi binini cyangwa abakomeye bafite aho bahuriye no kuyitanga cg kuyakira kandi ko aho hagombaga gukomeza gushyirwa imbaraga.

Iyo raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 182 mu 2025. Ni ubushakashatsi bushingiye ku kwegeranya amakuru ya raporo zikorwa n’indi miryango mpuzamahanga itandukanye noneho agahuzwa.

Ku rwego rw’Isi iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda mu mwaka ushize rwabaye urwa 41 mu kurangwamo ruswa nke, ruvuye ku mwanya wa 43 mu 2024. Ni mu gihe amanota yarwo na yo yiyongereye, ava kuri 57% rwagize mu 2024 agera kuri 58% mu 2025.

Ku rwego rwa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu rusangiye na Botswana byanganyije amanota 58%, Cape Verde yagize 62%, ifata umwanya wa kabiri. Ibirwa bya Seychelles byaje ku mwanya wa mbere n’amanota 68%.

TI Rwanda itangaza ko ahagikenewe imbaraga hakigaragara ruswa iri hejuru ari ruswa y’igitsina itangwa mu kazi no mu mitangire ya serivise.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments